RFL
Kigali

Vinka wamamaye mu indirimbo ‘Chips Na Ketchup’ yakubise umufana wari umukoze ku gitsina mu ruhame

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/05/2021 14:10
0


Hasakaye amashusho agaragaza Vinka akubita imigeri umufana mu mutwe, nyuma yo kumufata ku gitsina mu ruhame ku rubyiniro mu gitaramo yakoreye muri South Sudan ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadan.





Vinka yakubise imigeri mu mutwe umufana wamukoze ku gitsina ubwo yari ari ku rubyiniro

Mu gihe umuhanzi ari kurubyiniro hari ubwo bafana bizihirwa bagakora ibidakorwa rimwe na rimwe bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku muhanzi cyangwa se nawe agakora ibimwambura icyubahiro. Ibyabaye kuri Vinka [Veronica Lugya] wo muri Uganda wamamaye mu ndirimbo yakunzwe n’abatari bake yise ‘Chips Na Ketchup’ n’izindi ni agahomamunwa!

Uyu muhanzi ku munsi wo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadan yakoze igitaramo gikomeye muri Sudani y'Epfo ashimisha abakunzi be, gusa biza kuba ibindi bindi ubwo umwe mu bafana yamukoraga ku gitsina ari ku rubyiniro bikamuviramo gukubitwa.


Umufana ubwo yakoraga ku gitsina Vinka

Mu mashusho yakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uko byagenze. Vinka aba ari ku rubyiniro aririmba indirimbo yakoranye na Winnie Nwagi bise “Amaso”. Uyu muhanzikazi uba wambaye akenda k'umutuku kameze nk'ako bajyana koga muri pisine imbere yashyizemo agakora ka gufi k'umukara hari aho aba yatwawe aririmbira abakunzi be hanyuma umwe mu bafana [umugabo], agakora ku gitsina cye amutunguye.

Vinka biramurakaza cyane agahita umukubita imigeri ibiri mu mutwe maze bikaba ngombwa ko abarinzi be bari ku rubyiniro aribo bahosha iyo mirwano. Uyu mufana n’ubwo atagaragara neza mu mashusho yarababaye kuko Vinka yari yambaye inkwefo ifunze kandi izamuye hejuru.


Vinka ubwo yiramburaga agakubita imigeri mu mutwe umufata nyuma yo kumukora ku gitsina

Vinka yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y'uko umufana akoze ku gitsina cye cyane ko ari umubyeyi. Umugabo we yitwa Witta Nelson bakaba bafitanye umwana w’umukobwa.

REBA UKO BYARI BYIFASHE UMUFANA AKORA VINKA KU GITSINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND