RFL
Kigali

Niba uzi ko gutereta inkumi byakwihishe dore inama zabigufashamo ubutaha ukaba watereta bigacamo bitagoranye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2021 11:39
0


Gutangira gutereta inkumi ku basore bamwe bimeze nko kugenda mu muriro, kuko bamwe usanga bashobora guhitamo igikomeye aho gutangira gutereta inkumi bitewe no kubura aho bahera cyangwa batinya guterwa indobo cyane ko abenshi biba bimaze kubabaho inshuro nyinshi.



Gutereta burya biba byiza iyo bitangiriye mu kuganira.Ku basore batinya kuganiriza inkumi dore inama zagufasha kuganiriza inkumi ugaheraho unayitereta bigacamo:

1.Ntukirengagize kumusuhuza: Ijambo “mwiriwe” (Hi) ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga;

2.Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mukivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro;

3.Wowe musore, ugomba kuba uzi amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare kugira ngo uze kubitangiriraho mu kiganiro cyawe;

4.Kora ku buryo iyo nkumi muri kumwe na yo iza kuguha ibitekerezo. Biba byiza iyo muri kumwe n’umuntu mukaganira mukagira ibyo mwemeranyaho n’ibyo mutemeranyaho, aho ni ho ikiganiro kiba cyatangiye kuryoha;

5.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe;

6.Muganirize ku bijyanye n’uburinganire , uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga;

7. Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira;

8. Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze (Complimenting her) urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha;

9. Musezereho umugurira akandi kantu akeneye cyangwa ikinyobwa yifuza.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND