RFL
Kigali

Imisatsi miremire, kuvuga nk’ufite impuhwe cyangwa nk’uwenda kurira: Amaturufu 10 aza ku isonga ku bakobwa muri iyi minsi mu gukurura abasore

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2021 13:42
0


Burya umuhungu iyo agiye gukunda umukobwa agira ibyo agenderaho bye byihariye gusa hari n'ibyo abahungu benshi bahuriraho. Ibi ni byo abakobwa nabo bagenderaho mu rwego rwo gukurura abasore.



Mu gihe bivugwa ko abasore ari bo bacye kurusha abakobwa bituma abakobwa nabo bakora iyo bwabaga kugira ngo bigarurire imitima y'abasore hakiri kare mbere y'uko bashira. Izi nizo turufu abakobwa bakoresha:

1.Imiterere y’umugore cyangwa umukobwa

Aha ni ukuvuga isura ye yo mu maso, uburyo umubiri we uteye ndetse n'ingano ye. Iyi miterere ishobora gutuma umugabo yifuza umukobwa. Imiterere y’umubiri iyo ije yiyongerera ku mutima mwiza w’uwo mukobwa cyangwa se umugore, biba byiza kurushaho.

2.Guseka

Inseko nziza ni kimwe mu ntwaro abakobwa bifashisha kugira ngo bakurure abagabo babashe kubiyegereza. Umukobwa rero ufite inseko nziza biroroha gukurura umugabo.

3.Indoro

Indoro yonyine isobanura ibintu byinshi; iyo noneho igamije gukurura umuntu mudahuje igitsina biba birenze. Umukobwa ufite amaso meza bishobora gutuma umugabo ahita amukunda atanarebye indi miterere y’umubiri we.

4.Ijwi

Ijwi ry’umukobwa riri mu bintu bikurura abagabo cyangwa abasore ku buryo bworoshye. Iyo umukobwa afite ijwi ryoroshye avuga asa nk’ufite impuhwe cyangwa nk’uwenda kurira bikurura abagabo cyane ku buryo n’iyo batanye umugabo yumva yifuza kongera guhura nawe ngo yumve rya jwi rye.

5.Imisatsi miremire

Nk’uko na Bibiliya ibivuga, ubwiza bw’umukobwa buba mu misatsi. Iyo rero umukobwa afite imisatsi miremire bishobora kumufasha gukurura abagabo ku buryo bworoshye.

6.Igara rito

Mu gihe isi igezemo abasore benshi bakunda abakobwa bafite igara rito, umukobwa utananutse kandi utabyibushye, iyo umukobwa ateye gutyo nabyo byamufasha gukurura abagabo. Gusa aha ho binaterwa n’amahitamo y’umuntu ku giti cye.

7.Umutima mwiza

Abagabo benshi ndetse n’abasore bakunda umukobwa ugira umutima mwiza; iyo umukobwa agira umutima mwiza usanga akenshi akunda gusetsa abantu. Mbese muri we nta munabi aba agira bityo bigatuma akurura abagabo kubera kubaganiriza neza nta gasuzuguro bikamufasha gukurura abagabo cyangwa abasore benshi.

8.Ubwigenge

Abagabo bose ndetse n’abasore bakunda umukobwa ushobora kwifatira ibyemezo nta muntu agishije inama kandi akaba ari umukobwa utakoreshwa icyo adashaka; ibi abagabo n'abasore barabikunda cyane.

9.Ubunyangamugayo no kugaragaza urukundo

Kugira ngo umugabo cyangwa umusore atangire gukurikira umukobwa ahanini abanza kureba ukuntu yitwara mu bandi, ukuntu yakira abaza bamugana ndetse n’uburyo amwereka urukundo nta kumubeshya.

10.Ubwenge

Abagabo ndetse n’abasore bakunda umukobwa ufite ubwenge kuko umukobwa iyo ari mwiza ariko mu mutwe ntakirimo usanga imbere y’umugabo cyangwa y’umusore usobanukiwe nta gaciro. Ariko iyo umukobwa afite ubwenge ndetse n’ubwiza biri kumwe usanga yafata abagabo cyangwa abasore ku buryo bworoshye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND