Hitimana Thary na Marigarita Bavugayubusa ni umuryango w’intangarugero mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, Umudugudu wa Keya kubera urukundo bafitanye bombi n'ubwo batagira amaguru baciwe na Mine mu bihe bitandukanye. Uyu muryango ufite ishimwe kuri Leta y’u Rwanda yabafashije kubaho badasabiriza.
Inkuru INYARWANDA yasohoye tariki 24 Ukuboza 2020, yagiraga iti ”Baciwe amaguru na Mines Imiryango ishaka kubatandukanya, barashimira cyane Perezida Kagame", yasobanuraga neza amateka yabo bombi n’inkuru y’urukundo rwabo rw’intangarugero mu gihe bombi batagira amaguru kandi bakabana neza cyane aho batuye.
Muri iyo nkuru yari yakozwe Hitimana Thary yagaragaje uburyo
akundamo umukunzi we ndetse n’uburyo basezeranye guhura kandi iwabo batabyemera
bikarangira babanye. Thary yaragize ati ”Nagiye kumva numva umukobwa arampamagaye
arambwira ngo uyu munsi araza kandi turabana. Icyo gihe rero nabuze uko nifata
ariko nta yandi mahitamo nari mfite kuko naramukundaga cyane”.
Kuri iki cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, Umunyamakuru
wa Inyarwanda yongeye kubasura mu byishimo byinshi bagaragaza uburyo ubuzima
bwahindutse nyuma y’aho ahaviriye kugeza ubu. Uyu muryango wavuze ko nyuma y’ikiganiro
n’umunyamakuru wa Inyarwanda wabasuye, bahawe amafaranga agera ku bihumbi ijana
na mirongo itanu bakaguramo intama ndetse bakavugurura n’ikiraro cy’inka yabo,
asigaye bakaguramo ibyo kurya.
Thary yavuze ko ashimira Leta y’u Rwanda cyane ku bw’ubufasha yabahaye gusa avuga ko imbogamizi asigaranye ari uko insimburangingo yahawe yenda gusaza bityo akaba asaba ababishinzwe kuzamuba hafi bakamufasha. Ati ”Urabona ko tumeze neza, ndishimye kandi n’umukunzi wanjye nita Mama ameze neza nawe".
"Twahawe amafaranga menshi agera ku bihumbi 150 F byaradufashije kuko twaguzemo intama, tuvugurura ikiraro cy’inka ndetse tuguramo n’ibyo kurya. Rero ndashimira Leta yacu nziza gusa ndasaba ko bazamfasha kubona insimbura ngingo y’akaguru kanjye yenda gusaza”. Uyu muryango uvuga ko ushimira Imana kuko udasabiriza ndetse unakomeje kwiteze imbere.
Uyu muryango ubanye mu rukundo ruzira ibibi byose
TANGA IGITECYEREZO