RFL
Kigali

Miss Alliance wabaye Miss Popularity 2020, yahishuye ko akarere ka Gicumbi akomokamo kamuhembye nyuma yo kwegukana ikamba

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:17/05/2021 10:38
0


Miss Irasubiza Alliance wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2020, yahishuye ko nyuma yo kwegukana ikamba akarere ka Gicumbi akomokamo kamutumiye kakamuhemba.



Miss Irasubiza Alliance ari mu bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2020, aza kwegukana ikamba rya Miss Popularity ryari rimaranye umwaka Miss Mwiseneza Josiane. Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yahishuye ko nyuma yo kwegukana ikamba akarere ka Gicumbi kari kamushyigikiye kishimiye uko yagahesheje maze abayobozi bako bakamutumira bakamuha igihembo.

Miss Alliance yambitswe ikamba rya Miss Popularity ryari rimaranywe umwaka na Miss Mwiseneza Josiane

Ubwo yabigarukagaho yagize ati ”Akarere karantumiye bampereza ibihembo, gusa nta bikorwa bigaragara twakoranye”. Miss Irasubiza Alliance ibi bihembo yahawe n’akarere yabigize ibanga ati ”Ibihembo ntabwo nabicunga pe! gusa bampaye impano”.

Miss Alliance [iburyo], Nishimwe Naomi [hagati] na Miss Muyango [ibumoso]

Ibi bihembo byaje byiyongera ku byo yahawe na MTN Rwanda ari nayo yahembye Miss Popularity 2020. Yamamaje ibikorwa by’iyi sosiyete ya mbere y’itumanaho mu Rwanda ndetse imuha miliyoni n'ibihumbi 500 by’amanyarwanda ndetse akajya ahembwa ibihumbi 50 mu gihe yagiye kwamamaza ibikorwa bya Yolo by'iyi sosiyete.

Kwegukana iri Kamba yavuze ko byamugiriye akamaro gakomeye karimo kunguka abantu b'ingirakamaro bazamufasha gukomeza gushyira mu bikorwa umushinga we wo gufasha abana b’abakobwa batwaye inda zitateganyijwe.


Miss Alliance ubu ni umwe mu bagize Kigali Protocal itanga serivise zo kwakira abantu mu birori bitandukanye akaba ari nawe Visi Perezida. Iyi kompanyi iherutse gutangaza ku mugaragaro ibyo ikora aho yavuze ko ifite intego yo guteza imbere umukobwa ihereye kuri ba nyampinga batagize amahirwe muri Miss Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND