Ni kenshi cyane usanga abakundana baharaye umuhango wo gutera ivi, ni ibintu bimaze gufata indi ntera mu baba bashaka kuzabana, gusa umukobwa utwite yatereye ivi umusore amusaba ko bazabana maze yibasirwa na benshi.
Umukobwa bigaragara ko
atwite, yatunguranye aterera ivi umusore bakundana, maze abakoresha imbuga
nkoranyambaga baratungurwa cyane bibaza impamvu umuntu ukuriwe yasaba umusore kumubera umugabo.
Mu bitangazamakuru no
ku rubuga rwa Twitter, byakuruye impaka. Ikinyamakuru Afrikmag cyatangaje iyi nkuru, nticyatangaje amazina y'aba bombi n’inkomoko yabo. Abakoresha Twitter barimo BobCat berekanye uyu mukobwa watinyutse
guterera ivi umusore mu gihe atwite, benshi bavuga ko ibyo uyu mugore yakoze
bidakwiriye kuba byari kujya ku karubanda kandi atwite.
Umusore akibona ko umukobwa utwite bakundana amwambitse impeta, yagaragaye nk’umuntu ugize ikimwaro yifata ku munwa. Kuri Twitter, abakoresha interineti benshi bagaragaje ko batishimiye amahitamo y’uyu mukobwa, umwe yagize ati: "Ntiwari ukwiye gukora ibi, ugira ubwibone buke no kwiyubaha!". Undi ati: "Nahitamo kwiruka inshuro 5 n'imodoka ifite ibiziga 18". Undi nawe yunzemo ati "Inda no gusaba nahitamo gupfa".
TANGA IGITECYEREZO