RFL
Kigali

Byamenyekanye ko Bill Gates yaryamanaga n'umukozi we umukorera muri Microsoft mbere y'uko atandukana na Melinda Gates

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2021 9:11
0


Itandukana rya Bill Gates na Melinda Gates rikomeje gutuma hasohoka amabanga menshi yabaranze ubwo bari bakiri kumwe. Kuri ubu hamenyekanye ko umuherwe Bill Gates yaryamanaga n'umwe mu bakozi bamukorera muri Microsoft ibi bikaba byaranagize uruhare mu itandukana rye na Melinda Gates.



Bill Gates umuherwe wa 3 ku isi akomeje kuvugwa hirya no hino ku bijyanye n'itandukana rye na Melinda Gates wahoze ari umugore we mu gihe cy'imyaka 27 babanye. Nyuma y'uko Bill Gates ubwe yitangarije ko kuba nta rukundo rwari rukiri hagati ye Melinda Gates ari byo byatumye bahana gatanya gusa kuri iyi nshuro byavuzwe ko hari n'izindi mpamvu uyu mukire yahishe zabateye gutandukana zirimo no kuba yararyamanaga n'umukozi we.

Ibinyamakuru bikomeye byatangaje iyi nkuru harimo Hollywood Unlocked, Fox Business News, Forbes Magazine na US Weekly n'ibindi byinshi bikorera muri Amerika byavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye Melinda Gates yaka gatanya Bill Gates harimo nko kuba yaramaze kumenya ko umugabo we aryamana n'umwe mu bakozi babakorera mu ruganda rwa Microsoft.


Uyu mukozi w'umukobwa utigeze utangazwa izina rye ku bw'umutekano we akaba ariwe wahishuye ko yari amaze igihe aryamana na Bill Gates mu ibanga ubwo yari akiri kumwe na Melinda Gates nk'umugabo n'umugore. Uyu mukobwa akaba yarabitangaje binyuze mu ibaruwa yandikiye abayobozi bakuru b'uruganda rwa Microsoft harimo na Melinda Gates.

Iyi baruwa ikaba yarasomwe mu nama yahuzaga abakozi ba Microsoft bose yabaye mu kwezi kwa 8 muri 2019. Uyu mukobwa kandi mu ibaruwa akaba yaravuze ko amaze igihe kinini aryamana na Bill Gates wari waramwemereye kumuzamura mu ntera gusa ntiyabikora. Yasoje asaba ko yashyirwa mu mwanya yemerewe na Bill Gates ubwo baryamanaga. Abayobozi bakuru bakaba barumviye icyifuzo cye gusa Melinda Gates akaba atarigeze agira icyo abivugaho.


Umunyamategeko wa Bill Gates witwa Ronald Olson yabwiye ikinyamakuru Forbes Magazine ko ibyatangajwe ari byo ko Bill Gates yaryamanye n'umukozi we mu myaka yashize. Yakomeje agira ati ''Ibyo bintu byabaye ikibazo gikomeye cyane mu ruganda rwa Microsoft ndetse uyu mukobwa yifuzaga kujyana Bill Gates mu nkiko. Nyuma y'amezi macye turi gukemura iki kibazo ni nabwo Bill Gates yatangaje ko ashaka kwegura ku buyobozi bukuru bwa Microsoft''.


Ronald Olson yanakomoje ku kuba iki kibazo cyahangayikishije bikomeye Melinda Gates ndetse akaba ari bwo yafashe umwanzuro wo kudakomeza kubana na Bill Gates mu nzu imwe. Ibi bitangwajwe hashize iminsi micye Bill Gates avuze ko itandukana rye na Melinda ryavuye ku rukundo rucye rwari hagati yabo icyakora ntiyavuga kuri iki kibazo. Melinda Gates nawe kugeza ubu ntacyo arabivugaho.

Src:www.hollywoodunlocked.www, forbesmagazine.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND