RFL
Kigali

Bella izina ry'umukobwa ugira inshuti nyinshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:17/05/2021 8:35
0


Sobanukirwa inkomoko y'izina Bella rihabwa abakobwa.



Bella ni izina rihabwa umwana w’umukobwa rikomoka mu rurimi rw’Igitaliyani, aho biva kuri Bellus (beauty) bisobanura "Ubwiza".

Mu Giheburayo, izina Bella risobanura ngo “Uwatuwe Imana (Devoted to God). Mu gifaransa Bella bamwita Belle (beaute).

Bimwe mu biranga Bella

-Bella ahorana inshuti nyinshi zimuhora hafi kurenza uburyo we azigenera umwanya.

-Bella ni umukobwa uzi ubwenge, urangwa no kuba atuje, ukunda umuryango we na sosiyete atuyemo, akunda gukorana n’abandi kandi agakunda gushimirwa ibyo akora.

-Bella ushobora kumuhindura byihuse kuko ibitekerezo bye ntabwo abitsimbararaho cyane. Akunda gutembera, arasabana kandi kunda kwigenga.

-Mu rukundo, usanga bikunda kumuhira kandi n’iyo bidakunze ni we biba biturutseho agasiga akomerekeje umutima w’uwari inshuti ye.

-Ntabwo Bella ajya ashaka umugabo akiri muto (too young) kuko ashimishwa no kuba ari wenyine.

-Bella yigirira icyizere, gahunda yihaye arayisohoza, ariko agira akantu ko kwicuza kandi iyo ababaye uburakari bushobora gutuma aribwa mu gifu.

-Bella agira intumbero akagira n’igitsure, ntabwo ashobora kwihanganira bantu batareba kure.

Src:www.wikipedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND