RFL
Kigali

Andrea Meza wo muri Mexico yegukanye ikamba rya Miss Universe 2021, uwo muri Myanmar asaba guhagarika ubwicanyi buri kuhabera

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/05/2021 8:35
0


Umukobwa witwa Andrea Meza w’imyaka 26 y’amavuko yegukanye ikamba rya Miss Universe 2021, ahigitse bagenzi be 74 bari bahatanye bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.



Ni mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021, bibera mu Mujyi wa Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri rushanwa ryabaye nyuma y’uko mu 2020 risubitswe kubera icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Umuhango wo gutangaza umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Universe 2021, wayobowe n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Mario Lopez ndetse n’Umunyamakuru Olivia Culpo.

Andrea Meza wegukanye ikamba yageranye mu cyiciro cya nyuma n’abakobwa babiri barimo uwo muri Brazil ndetse n’uwo muri Peruvian.

Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abagore umunani, ndetse hari Cheslie Kryst Paulina Vega na Demi-Leigh Tebow bahataniye ikamba rya Miss Universe 2017 bakoze ubusesenguzi n’imigendekere y’iri rushanwa.

Meza yari yambaye ikanzu yiganjemo ibara ry’umutuku yo gusohoka, yasutse amarira akimara gutangazwa ko ariwe wegukanye ikamba atambuka mu ntambuko ya ba Nyampinga ahobera by’igihe kirekire bagenzi be bari bamaze igihe bahatanye.

Uyu mukobwa yahigitse bagenzi 74 bari bahatanye. Ni ku nshuro ya 69 iri rushanwa rya Miss Universe riba, ryabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya Hard Rock Hotel&Casino in Hollywood mu Mujyi wa Florida. 

Thuzar Wint Lwin wageze mu bakobwa 21 bavuyemo Nyampinga, mu gihe cyo kwivugaho birambuye, yavuze ko ‘mu gihugu akomokamo cya Myanmar abantu bari gupfa umusuburizo bishwe n’ingabo z’Igihugu.”

Avuga ko yatangiye urugamba rw’amahoro kugira ngo 'Coup d'état’ ihagarare, asaba buri wese kumushyigikira.

Tariki 01 Gashyantare 2021, Igisirikare cya Myanmar cyafashe ubutegetsi nyuma y'uko bafashe bakanafunga Aung San Suu Kyi utegeka iki gihugu hamwe n'abandi bantu bari hafi ye.

Icyo gihe, Televiziyo ya gisirikare yahise itangaza ibihe bidasanzwe bigomba kumara umwaka umwe mu gihugu, hamwe no guhererekanya ubutegetsi.

Iyi ‘Coup d'état’ yabaye biturutse ku bushyamirane hagati y'ubutegetsi bwa gisiviri n'abategeka ingabo nyuma y'amatora atavugwaho rumwe.

Uyu mukobwa yaje kwegukana ikamba rya ‘Best National Costume’, ndetse ku wa Kane mu gihe cyo kwiyerekana mu myambaro gakondo, yari yiyerekanye mu mwambaro wanditseho “Musengere Myanmar.”

France 24 ivuga ko abantu bagera kuri 796 bamaze kwicwa mu izi mvururu n’igisirikare, kandi ko hafi ibihumbi bine bamaze gufungirwa ahantu hatandukanye.

Umukobwa wo muri Singapore, Bernadette Belle Ong, yakoresheje umwambaro yari yambaye asaba abaturage b’aho akomoka kureka urwango bafitiye abanya-Asia.

Ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump, yagaragaje urwango ku banya-Asia ndetse Covid-19 yayitaga ‘China-Virus’.

Irushanwa rya Miss Universe ryumvikanamo kwibasira abirabura; byanatumye mu myaka ishize abaritegura bashyira imbera ku guha imbaraga abagore n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Miss Andrea yambitswe ikamba asimbura umunya-Afurika y’Epfo Zozibini Tunzi Miss Universe 2019, waragagiwe n’ibisonga babiri Rico Madison wo muri Puerto Rico wabaye igisonga cya mbere na Sofa Aragn wo muri Mexico wabaye igisonga cya kabiri.

Amarira y’ibyishimo kuri Andrea Meza w’imyaka 26 y’amavuko wegukanye ikamba rya Miss Universe 2021  Andrea yambitswe ikamba mu birori byabereye Seminole Hard Rock Hotel & Casino mu ijoro ry’uyu wa 16 Gicurasi 2021 muri Florida  Uyu mukobwa yasabye abantu gukomeza kwirinda Covid-19, avuga ko nta muntu ukwiye ku kumvisha ko utari uw’agaciro ku Isi

Umukobwa wo muri Myanmar yasabye abantu kumufasha gutabariza abasirikare bari kwicwa n'igisikare muri 'Coup d'etat' imaze amezi arenga abiri

Mu ntangiriro za Gashyantare 2021, Aung San Umutegetsi Mukuru wa Myanmar yarafashwe arafungwa-Icyo gihe Amerika yahise yamagana uku guhirika ubutegetsi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND