RFL
Kigali

APR FC yirukanye Bukuru Christopher

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2021 16:44
0


APR FC yirukanye Bukuru Christopher mu mwiherero azize imyitwarire mibi.



Kuri uyu wa mbere APR FC izakirwa na Gorilla FC mu mukino wa nyuma uzabera mu itsinda A uzabera i Bugesera.

Ubwo bari mu myiteguro n'imyitozo, ubuyobozi bwa APR FC bwahisemo kwirukana umukinnyi wo mu kibuga hagati Bukuru Christopher azize imyitwarire mibi.

Bukuru Christopher wageze mu ikipe ya APR FC mu ntangiriro za shampiyona y’umwaka ushize wa 2019/2020, ni ubwa 2 ahawe ibihano na APR FC kuko na tariki 03 Nzeri 2020 nabwo yahawe ibihano kubera  kutubahiriza gahunda y'imyitozo bahabwaga n'umutoza mu gihe cya Covid-19.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND