RFL
Kigali

Amatsiko ni menshi! Davis D nyuma yo gufungurwa agiye gushyira hanze indirimbo 'ITARA' yandikiye mu gihome

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2021 13:47
1


Icyishaka David wamamaye nka Davis D, nyuma yo kuva mu gihome yari amazemo iminsi itari micye aho yari afunganywe na mugenzi we w'umuhanzi Kevin Kade na gafotozi Thierry Habimana bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure, kuri ubu agiye gushira hanze indirimbo nshya yandikiye mu gihome.



Mu masaha macye ari imbere kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 ni bwo iyi ndirimbo nshya ya Davis D ijya hanze nk'uko yabitangarije abamukurikira kuri Instagram. mu butumwa bwe Davis D watawe muri yombi nyuma y'amasaha macye yari ashize ashyize hanze indirimbo nshya yise 'Pose' yagize ati "Indamutso ku bafana banjye ku isi hose, urukumbuzi ni rwinshi. Havuzwe byinshi ariko amarangamutima yanjye yose nayashyize muri iyi ndirimbo nabandikiye aho nari ndi ITARA irasohoka uyu munsi #Ntasheneidacika".

Ni indirimbo yise 'ITARA', ikaba yarashyizweho ibiganza na Producer Element uri mu bagezweho muri iyi minsi. Abakunzi be benshi basamiye hejuru iyi nkuru nziza yabasangije, bamugaragariza ko banyotewe cyane n'iyi ndirimbo ye nshya. Uwitwa Madiba Prince9 yagize ati "Gusa amatsiko ni menshi y'amagambo waririmbyemo". Alice Gasaro yanditse ati "Welcome bro. Imana ishimwe yo yakoze ibikomeye mfite ibyishimo mu mutima wanjye ntabasha gusobanura".

Kuwa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021 ni bwo Davis D na bagenzi be bari bafunganywe barekuwe by'agateganyo, bakazakurikiranywa bari hanze kuko urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zihari zatuma bakomeza gufungwa. Davis D nyuma yo kuba mu gihome yatangarije itangazamakuru ko agiye gukora cyane kurusha uko yari asanzwe akora. Ibyo yavuze, atangiye kubishyira mu bikorwa dore ko kuri iki cyumweru ashyira hanze indirimbo nshya ikubiyemo byinshi bimwerekeyeho bijyanye n'ifungwa rye.


Davis D agiye gushyira hanze indirimbo yandikiye mu gihome

REBA HANO INDIRIMBO 'POSE' DAVIS D YASHYIZE HANZE MBERE YO GUFUNGWA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dj map2 years ago
    davis'd ndashima sana kubo nagufunguye nikuri #MICRO tu.. ndakwemera sana





Inyarwanda BACKGROUND