RFL
Kigali

Uburyo 10 bwiza bwagufasha gukura impumuro mbi mu nzu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:16/05/2021 12:35
0


Buri rugo, buri cyumba bigira impumuro yabyo yihariye. Iyo mpumuro ikunze kuba ari uruvange rw’ibintu binyuranye, ibyuya by’abantu, ibyo bisiga, impumuro y’ibiryo, n’ibindi binyuranye. Rimwe na rimwe haba hahumura neza ariko nanone hari igihe hahumura nabi, ndetse ukaba wagirango hari ikintu cyahapfiriye.



Usanga buri wese aba yibaza icyo yakora ngo arwanye iyo mpumuro mbi iboneka mu nzu, niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibinyuranye byafasha kurwanya impumuro mbi mu nzu. Ibintu 10 byagufasha kwirukana umwuka mubi mu nzu;

1.Shakisha ikiri kubitera

Ntabwo umwuka mubi uri mu nzu uba wizanye hari ikintu kiba cyawuteye. Reba niba nta nkweto zabitswe zidasukuye, niba nta biryo byagaze biri mu nzu, niba aho itapi iri hatarajemo agahuyu. Si ibi gusa kandi, unarebe niba imyenda ifuze, niba mwese muba mwiyuhagiye, niba nta hantu umwana yitumye cyangwa amatungo mworoye (nk’injangwe n’imbwa), ndetse niba nta kintu cyapfiriye mu nzu.

Uko ushakisha igitera impumuro mbi mu nzu ukakibona uzagikureho n’impumuro mbi izagenda.

2.Sukura ibyombo n’aho ubyogereza

Niba ufite ahagenewe koza ibyombo (lavabo), ni byiza ko uhasukura bihagije ndetse hakumuka. N’ibyombo ubyoze neza ubyumutse ubibike. Nyamara niba hatangiye kuza impumuro yihariye, hari icyo gukora. Suka agakombe gato ka vinegar muri lavabo yumutse, uzongere kuyogerezamo nyuma y’amasaha 24. Nubwo hashobora gushira nk’isaha uri kumva impumuro ya vinegar, ariko nyuma yaho impumuro zose mbi zizagenda.

3.Shaka umwuka mwiza

Igikoni, ndetse n’aho urara kimwe n’aho ubika ibintu hakeneye umwuka mwiza winjiramo ugasimbura uwari urimo. Niyo mpamvu ku manywa ndetse n’ikindi gihe cyose bishoboka usabwa gufungura amadirishya ndetse niba ufite ventilateur nayo ukayikoresha. Ibi bizarinda ko umwuka mubi ugumamo.

4.Rwanya impumuro iva ku matungo

Injangwe, imbwa, inkoko, n’andi matungo yororerwa mu rugo uretse kuba yakituma aho abonye bigatera impumuro mbi, n’umwuka uyavaho nawo hari igihe uba ari mubi.Kuwurwanya rero birashoboka.

Niba afite icyumba cyayo abamo, urasabwa gushyiramo ifu y’amakara yabugenewe (activated charcoal), impumuro mbi izagenda burundu.

5.Sukura icyo ujugunyamo imyanda

Nubwo ari igikoresho cyagenewe kujyamo imyanda ariko ntibivuze ko kigomba kuba nacyo ari umwanda ndetse gifite impumuro mbi. Icyo usabwa, nyuma yo kumena imyanda yari irimo uragisukura neza, noneho ugakataguriramo indimu. Ushobora kandi no gusukamo agace k’agakombe ka vinegar kavanze n’amazi macye.

6.Sukura frigo

Uko frigo ikonja mo imbere niko ubwo bukonje bugenda butuma ihindura impumuro ku buryo hari igihe kigera wajya uyifungura ukipfuka ku mazuru. Ibi kubirwanya biroroshye cyane. Pfundura agapaki ka bicarbonate ugaterekemo, ujye ugahindura buri mwaka kandi aho gaherereye ntube ariho ushyira imboga kuko byatuma zangirika vuba.

7. Sukura itapi

Uko tuyikandagiraho, abana banyaraho cyangwa hamenekaho icyayi, isosi, inzoga n’ibindi niko bigenda byongera umwuka udasanzwe. Ndetse rimwe na rimwe usanga aho iri hajemo icyuya nuko bikongera umwuka mubi mu nzu.

Mu kuyisukura rero suka vinegar ku gatambaro ugende ukubaho kugeza uyirangije noneho nyuma uyunyuguze n’amazi meza uyanike yume. Uko yaba ikoze kose n’icyo yaba ikozemo cyose, umwuka mubi uzagenda.

8. Suzuma ibirungo uteka

Nubwo hari igihe uba wumva bihumura neza nyamara uko bisaza cyangwa biba byinshi bigenda bihindura impumuro yahoo ubibika. Si ibyo gusa kuko no mu gikoni aho utekera hari igihe umwuka w’ibiryo uba ukabije kumvikana nk’iyo watetse amafi by’umwihariko. Koza ibyombo n’amazi ashyushye n’isabune bizagabanya umwuka mubi nyamara ntibihagije.

Shyira ku ziko isafuriya irimo agakombe gato ka vinegar ucanire. Umwuka uzamuka uko ibira uzirukana byihuse ya myuka yindi wumvaga nubwo bizagusaba kwihanganira uwo mwuka wa vinegar akanya gato.

9.Rwanya umwuka uzanwa n’itabi

Nubwo kunywa itabi bizwi ko ari bibi ku buzima ariko hari abo kurireka byananiye. Nubwo gufungura amadirishya bituma umwotsi waryo ugenda ariko kurinywera mu nzu buri gihe binasaba ko unatera irindi rangi munzu ndetse ukoza inkuta. Icya mbere cyiza ni ukwirinda kunywera itabi mu nzu, waba urihanywereye ugafungura amadirishya ndetse ukajya unita ku isuku yaho urinywera.

10.Isuku yo mu bwiherero

Ubwiherero kenshi twita bwa kizungu usanga buba buri kumwwe n’ubwogero, ugasanga hakunze kuba hatose. Nubwo ventilateur ifasha mu kuvanamo uwo mwuka ariko siko buri wese ayitunze. Uburyo bworoshye ni ugucana buji ukayiterekamo. Uko yaka niko umwuka mubi ugenda uvamo.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND