RFL
Kigali

PNL 2021: Ibisa nk'ibitangaza kuri Musanze! Espoir na Sunrise zirarwana zikize

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/05/2021 11:12
0


Uyu munsi harakinwa umunsi wa nyuma mu itsinda C na D imikino iri bubere ku isaha imwe.



Kuva ku isaha ya ya saa cyenda (15:00) mu itsinda C amakipe yose aramanuka mu kibuga aho As Kigali yamaze kubona tike ihura na Musanze FC igishaka amanota 3 yayifasha guhangana na Police mu gihe yaba yatsinzwe. Umukino ubanza wabereye i Musanze, As Kigali inyagira Musanze ibitego 4-2 kuri ubu hategerejwe kwihorera ku ikipe ya Seninga Innocent.

Police FC ubu iri Iburengerazuba bw'u Rwanda aho yagiye gushaka amanota 3 yikandagira kuko Etincelles bagiye guhura yatsinze As Kigali ubwo nayo yari yagiye i Rubavu. Police FC irasabwa kunganya gusa, ubundi ikizera tike isesuye ndetse ikagaruka i Kigali yemye.


As Kigali na Police nizo zifite amahirwe yo kuzamuka 

Mu itsinda D Mukura yaraye ihagaritse abakinnyi bayo 5 irakira umukino wayo wa 6 ndetse umukino nibura iramutse itsinze wayongerera icyizere cyo kujya mu kindi cyiciro iri mu mwuka mwiza ndetse yiteguye guhangana. 

Marine bagiye guhura umukino ubanza banganyije 0-0 gusa Marine yo yamaze kubona tike iyemerera kujya mu cyiciro cy'amakipe ahatanira igikombe cya Shampiyona.

Umukino w'ishiraniro urabera hakurya y'ishyamba Espoir y'amanota 9 yakira Sunrise FC y'amanota 7 ari nazo kipe ziri bwitoremo ikipe ikomezanya na Marine FC.

Espoir ya Gatera Musa irasabwa kunganya gusa, hanyuma ikagira amanota 10 mu gihe Sunrise ya Basena isabwa gutsinda uko byagenda kose nayo ikagira amanota 10 ikarusha inota rimwe Espoir ubundi ikazamukana na Marine yemye.

Nyuma y'iyi mikino turagaruka tubabwira uko yose irangiye ndetse n'amakipe yemeye ko afite ubushobozi bucye ararara amenyekanye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND