RFL
Kigali

Job Batatu uherutse kurushinga n'umukobwa ahamya ko akijijwe kandi ateye neza yasohoye indirimbo nshya 'Ndi hano'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/05/2021 22:13
0


Umuramyi Job Batatu umaze igihe gito asezeranye kubana akaramata n'umukunzi we uzwi nka Betty, yashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n'amashusho yayo. Ni indirimbo yakoze mu rwego rwo kwishimira ko yacunguwe na Yesu Kristo wasize icyubahiro yari afite mu ijuru akaza mu Isi gucungura umwana w'umuntu.



Job Batatu na Beatrice Tuyishime (Betty) bambikanye impeta y'urudashira kuwa 27 Werurwe 2021. Icyo gihe Job Batatu yabwiye InyaRwanda.com ko umukunzi we Betty yamukundiye ibintu byinshi birimo; gukirwa n'ikimero cye. Ati "Ibintu namukundiye ni byinshi pe; arakizwa, aracyafite umuco na physical appearance".


Job Batatu hamwe n'umugore we Betty

Umuramyi Job Batatu ni umukristo muri Maranatha Paroisse Rusizi iyobowe na Rev Pastor Kanyamahanga Bernard ari nawe se umbyara. Amaze igihe kitari gito mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, izina rye rikaba rizwi cyane mu bitaramo yakoraga buri mwaka bikabera cyane cyane mu Itorero Inkurunziza mu mujyi rwagati. Uretse kuririmba, ni n'umucuranzi w'umuhanga wa piano.

Kuri ubu afite indirimbo nshya yise 'Ndi hano' ikubiyemo ishimwe rye kuri Yesu Kristo wamucunguje amaraso y'igiciro cyinshi. Aganira na InyaRwanda.com, yagize ati "Iyi ndirimbo nayikoze ubwo nari maze iminsi ntekereza ku rukundo Imana yankunze ku buryo byayiteye gusiga ubwiza yari ifite mu Ijuru ikemeza akaza mu ishusho y'umuntu ku bwanjye gusa. Yesu yemera kuza kubabazwa abizi neza ko ariyo Mission".

Yakomeje ati "Nanjye mfata umwanya wo kumushimira muri iyi ndirimbo ivuga ngo 'Ndihano', mpfukamye nkuramburiye amaboko nshima urupfu wapfuye rwambereye irembo rimpesha ubuzima. Ubutumwa bwanjye ku bantu bose bashobora kuba banyumva mu nzira zose icyo nababwira ni uko 'Jesus is Real', twe tujye duhora tumushimira urukundo yadukunze kuko nta wundi wo mu isi cyangwa mu Ijuru wakoze nk'ibyo yadukoreye (kudupfira), Yesu yubahwe".

Job Batatu yakoze mu nganzo ashimira Yesu Kristo wamucunguye


Job Batatu avuga ko umukunzi we Betty akijijwe cyane kandi ateye neza


Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NDI HANO' YA JOB BATATU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND