RFL
Kigali

Ustha uvukana na Liza Kamikazi yasohoye indirimbo 'Karibu sana' anatangaza ko yifuza kugeza umuziki w'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2021 7:55
0


Ituze Justine ukoresha izina rya Ustha Ituze muri Muzika, ni umukobwa w'impano itangaje utanga icyizere cy'ejo heza akaba ari umuvandimwe w'abahanzikazi Liza Kamikazi na Noella Izere. Kuri ubu Ustha yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakiranywe yombi n'abakunzi ba muzika nyarwanda, anatangaza intego ikomeye afite mu rugendo rwe rw'umuziki.



Ustha yatagiye byeruye gukora umuziki umwaka ushize wa 2020 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Uraho' iri mu njyana ya R&B. Indirimbo nshya yashyize hanze ariyo "Karibu Sana" ije iyikurikiye, akaba ari indirimbo icuranze mu njyana ya Afro-pop, yarambitsweho ibiganza na Producer Trackslayer, amashusho yayo akaba yarakozwe na IBALAB. Ni indirimbo y'urukundo yatuye abakundana n'abazayumva bose muri rusange. 

Avuga ko yishimiye gukora muzika mu buryo bw'umwuga, asaba inkunga y'abakunzi ba muzika nyarwanda. Ati "Nishimiye gukomeza urugendo natangiye mu gukora umuziki bya kinyawuga. Nkaba nsaba abadukurikiye kunshyigikira mu buryo bushoboka bwose; no gukurikira ibihangano byanjye ku mbuga nkoranyambaga arizo YouTube, Spotify, iTunes n'ahandi, nkaba nkoresha username:iam_Ustha".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ustha uvukana na Liza Kamikazi umwe mu bahanzi b'amazina yubashwe cyane muri muzika nyarwanda, yavuze ko afite intego yo gutumbagiza muzika nyarwanda ikagera ku rwego rw'Isi. Ni ibintu ariko avuga ko azabigeraho abifashijwemo n'Imana. Ati "Mfite intego yo kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, Imana ibimfashemo!"


Ustha arangamiye kugeza muzika nyarwanda ku rwego rw'Isi

Ustha avuga ko abahanzi bo mu Rwanda akurikira cyane harimo The Ben, Meddy na Buravan. Abo uko ari batatu ni bo yakwishimira cyane gukorana nabo indirimbo. Umuhanzi afatiraho icyitegererezo, ku mwanya wa mbere hari Cecile Kayirebwa. Ati "Role model mu Rwanda ni Umubyeyi Cecile Kayirebwa, nkunda ibihangano bye cyane, na Kamaliza. Hanze navugamo Whitney Houston na Beyonce".

Uyu mukobwa utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki we ndetse na muzika nyarwanda muri rusange aramutse adacitse intege, yabwiye InyaRwanda.com ko mu myaka itanu iri imbere yifuza kuzaba ari umwe mu baserukira igihugu mu ruhando rwa muzika. Ati "Mu myaka itanu nifuza kuzaba ndi umwe mu bahagararira igihugu mu ruhando rwa muzika ku rwego mpuzamahanga". Ustha ni umunyamuziki wamaze imyaka irenga itatu akora muri 'Pharmacy', ariko ubu ntakihakora na cyane ko yiyemeje kwirundurira mu muziki. 

Mu mwaka wa 2015 ni bwo Ustha yinjiye mu muziki akora ibikorwa byo gusubiramo indirimbo mu bitaramo no mu minsi mikuru. Mu 2020 ni bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Uraho', nayo ikaba yarakozwe na Trackslayer. Avuga ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu muziki we na cyane ko yiyemeje kuwugira umwuga. Indirimbo ye nshya 'Karibu sana' yakiriwe neza cyane dore ko mu masaha macye imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 7.


Ustha yashyize hanze indirimbo 'Karibu sana'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KARIBU SANA' YA USTHA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND