RFL
Kigali

OMS mu ihurizo nyuma yo gushinjwa ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/05/2021 19:39
0


Umubare munini w’abadipolomate bo mu Bwongereza, Leta zunze ubumwe za Amerika kimwe n’abaterankunga banyuranye bababajwe bikomeye n'ibibazo birangwa mu ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima, WHO/OMS birimo ihohotera rishingiye ku gitsina mu itangwa ry'akazi.



Ibi bikaba bibaye nyuma y'ibyo ikinyamakuru mpuzamahanaga cya The Associated Press cyatangaje aho bavugaga ko mu gihe cy’ibikorwa by’ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima WHO byo kurwanya Ebola hakozwe ibikorwa by'ihohotera rishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi.

Ibi byaha iki kinyamakuru kikaba cyarabishinjaga Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by'iri shami muri DRC wasabaga gukorana imibonano mpuzabitsina n'ababaga bashaka akazi mu bikorwa bya WHO byo guhashya Ebola.

Nk'uko The Associated Press ibivuga ni uko hari n'amasezerano uyu muyobozi mukuru w'ibikorwa WHO muri DRC yagiranye n'umwe mu bakozi b'abangavu bakoreraga uyu muryango nyuma yo kumutera inda akamugurira ubutaka ariko akamubuza kutazagira uwo abwira iryo bara. Ikindi ibi bikaba byarakozwe yirengera no kurengera icyubahiro cy’umuryango wa WHO.

Iyi raporo igaragaramo ibirego byinshi bigaragaza ihohotera rishingiye ku gitsina ryagiye rikorwa n’abakozi ba WHO mu gihe bari mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola mu mwaka wa 2018. Aya masezerano y'uyu mwangavu n'aba bakozi ba WHO akaba agaragaraho umukono wa Dr. Jean-Paul Ngandu n'uyu mwangavu watewe inda imburagihe.

Ngandu akaba yarasezeranije uyu mukonwa kuzamugurira ubutaka ariko Ambasederi w’u Bwongereza mu muryango w'abibumbye Simon Manley akaba yahise asohora itegeko rivuga ko Ubwongereza budashobora na gato kugirira imbabazi cyangwa ngo bwirengagize mu gikorwa kijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iri tegeko rikaba rireba imiryango yose u Bwongereza butera inkunga. Ati "Ibi si ibintu byo kwirengagizwa kandi tugomba kubiganiraho n'abaterankunga b'uyu muryango ngo dufate umwanzuro kandi tunashyireho amahame ahamye".








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND