RFL
Kigali

Uri mu kibuga uri gukina n’abashaka kugutwara umukunzi! Biroroshye kora ibi ubundi umugumane burundu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:15/05/2021 19:28
0


Mu gitabo cya cy’Umunyamerika Stephan Labossiere cyitwa ’The Man God Has For You’ (Umugabo Imana igufitiye) harimo uburyo ushobora gukoresha ugahamana n’uwo wihebeye ndetse ugacika izo ntambara z'abo muri guhanganira urukundo rw’uwo wihebeye.



Ubusanzwe bavuga ko kubona ikintu byoroshye kurusha kukigumana. Dufate urugero ruto ku mafaranga. Abantu benshi barayashaka ndetse bakayashakira kutayabura ariko nta n'umwe uyabona ngo ayamarane igihe ayareba atarayakoresha cyangwa ngo ayabike cyane. No mu rukundo rero ntabwo biri kure y’urwo rugero. Kubona amafaranga ni kimwe no kuyabika ni ikindi. Kubona umukunzi no kumugumana ukamurinda abandi bamushaka ni ikindi. Ukwiriye kuzigama umukunzi wawe imyaka n’imyaka kugeza muvuye muri iyi si.

Kugira ngo ugumane umuntu wihebeye umurinde andi masura akurusha kumurika no gusa neza, n’uko ukwiriye kumuhoza ho akaboko kawe, ukamufata neza bitari iby’amagambo ndetse ukamwereka ko umukunda binyuze mu bikorwa.

DORE UBURYO WABIKORAMO,……….

· Iga gukora ibintu byose mu buryo bwawe ndetse umwereke ko ushoboye muri byose

· Mwumve kandi umufashe gushaka ibisubizo ku bibazo afite

· Mwiyegereze, ubwiza bwawe ubushyire imbere, ukurure amaso ye umwereke ko nta bandi bakobwa cyangwa abasore batuye ku mubumbe wanyu.

· Mushimishe bitari iby’inyuma ahubwo umushimishe muri byose

· Shyigikira indoto ze, korana nawe umufashe kugera ku cyo yifuza

· Mufashe kukumva utabanje kumukubita ku mutwe ngo umunanize.

Hari abagore benshi ndetse n’abagabo benshi, abakobwa beza n’abasore beza cyane kandi iyo witegereje neza usanga bose bakurusha ubwiza. Ese kuki ari wowe bahisemo? Fata neza uwo ukunda umurinde kubabara, maze umuhishe muri wowe maze urebe ko azagusiga. Ikize ingeso mbi zawe zose uzi neza ko zabatanya. Fata umwanya utekereze abo yasize bose maze umuhoze aho kumuriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND