RFL
Kigali

Sindajya mu rusengero kuva nahura na Davido! Amagambo ya Peruzi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/05/2021 18:22
0


Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Nigeria, Peruzi yatangaje ko rwose yemera Imana, ariko kuva yahura na Davido atarongera kugana mu rusengero na rimwe imyaka ikaba ibaye myinshi. Uyu muhanzi yamamaye cyane mu ndirimbo yakoranye na 2Baba ufatwa nk'uwaguye ikibuga cy'umuzki wa Nigeria.



Yiswe Tobechukwu Victor Okoh ariko akaba yaramamaye nka Peruzi. Yavutse kuwa 05 Ukuboza 1989. Ni umunyanijeriya w’umuririmbyi, umwanditsi akaba n'umuhanzi ushyushya urubyiniro bikomeye.

Yatangiye umuzki afite imyaka 7, afitanye amasezerano mu muziki n'umuhanzi rurangiranwa mu muziki wa Afurika n’isi, Davido. Akaba n'umwe mu bagize itsinda ryitwa 30 billion gang rizwi nka 30BG, ni itsinda ririmo kandi abantu ba hafi ba Davido barimo; Blacktycoon, Tunegee, B-Red n'abandi.

Peruzi ari kumwe na rurangiranwa Davido

Yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yakoranaga indirimbo n'umunyabigwi w'umunyanijeriya ufatwa nk'uwafunguye ikibuga cy'umuziki wa Nigeria akawugeza mu ruhando mpuzamahanga, uwo nta wundi ni 2Baba yitwa 'Amaka'.

2Baba ufatwa nk'uwaguye imbibi z'umuziki wa Nigeria ukagera ku ruhando mpuzamahanga wanakoranye na Peruzi agatuma amenyekana

Ubwo yaganiraga Joey Akan kuri ‘Afrobeats Intelligence’ ikiganiro kigaruka ku muziki bavuga ku bijyanye n'imishinga ya Album zirimo iyitwa The Rumna Boogie, ni bwo yagarutse ku bijyanye no gusenga kwe gusigaye gucumbagira kugeza ubu by'umwihariko kuva yahura na Davido nyamara yarahoze aririmba mu makorali akomeye mu rusengero anacuranga piano.

Biri no mu byamufashije kubaka umuziki. Mu magambo ye yagize ati ”Nize guhuza byose nigiye mu rusengero ubwo nabaga muri korali. Ibi mbikora kugira ngo nkore umuziki mwiza nkahuza Alto, Tenor, Bass na Treble nize mu bwana bwanjye. Nyamara n'ubwo ibi mbikora kuva nahura na Davido sindasubira mu rusengero imyaka ibaye ine.”

Yongeraho ati ”Gusa ndacyizera Imana nibonaga nk’icyamamare mbere hose y'uko ngira uwo mpura nawe. Nagiye mpura na buri wese sinambaraga ibintu bihenze nka Gucci ariko nageragezaga kwambara neza ku buryo ntawancishamo ijisho. Nari mbizi ko nzavamo umuntu ukomeye ubwo nahuraga na Davido nari ndimo niyubaka. Nawe kandi yambonyemo umuntu ukomeye kuko nanjye nari naratangiye kubyubaka kare.”










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND