RFL
Kigali

Arahari ariko yaribagiranye, ese biratuma yongera kwamamara? GNL Zamba mu bahanzi babonye umuvuno ukomeye muri Africa

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:15/05/2021 14:45
0


Umuraperi GNL Zamba wo muri Uganda yatoranyijwe mu bahanzi bakomeye muri Africa bagiye gukorana n’ibigo bikomeye bifite aho bihuriye n’ubuzima nk’abambasaderi babyo mu kurwanya COVID-19



Umuraperi GNL Zamba wo muri Uganda wubatse izina rikomeye mu myaka yatambutse ariko akaza kuburirwa irengero, ari mu bahanzi batoranyijwe mu bihugu bitandukanye muri Africa bagiye gukorana n’ibigo bikomeye bifite aho bihuriye n’ubuzima nk’abambasaderi babyo mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.


GNL aherutse kuva muri Amerika ubu ari muri Uganda

Ibi bigo birimo World Health Organisation, Africa Centre for Disease Control (CDC) ndetse na African Union [Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe ]. GNL Zamba ubu ari mu bahanzi batoranyijwe bagiye gufasha ibi bigo kwamamaza inkingo ndetse n’uburyo bwo kwirinda no gukumira COVID-19.

GNL Zamba uherutse kuva muri Amerika aho afite umugore akerekeza iwabo muri Uganda, yamamaye mu myaka yatambutse mu ndirimbo zitandukanye nka “Ani Yali Amanyi” n’izindi nyinshi. Umuziki wageze aho ntibyakomeza kumuhira ku buryo indirimboze nshya bigoye kubona iyarebwe n’ibihumbi 40 kuri Youtube.


GNL n'umugore we ubwo bakoraga ubukwe

Aya mafaranga agiye kuyora muri aka kazi umuntu yakwibaza niba hari icyo ari bumufashe mu kungera kugaruka mu kibuga no kwigwizaho abafana nka mbere. Uyu muraperi yamaze igihe kinini ayoboye urutonde rw’abaraperi beza muri Uganda.

REBA HANO INDIRIMBO YE YAKUNZWEYANI ALI AMANYI


Src:sqoop.co.ug






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND