RFL
Kigali

Sat-B yakoze ibidakorwa avanga inzoga n’igisibo! Abayisilamu bo mu Burundi bari kumwamaganira kure-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/05/2021 13:37
0


Nyuma y'aho Abayisilamu basoje igisibo cya Ramadhan bari bamazemo ukwezi kose biyiriza, umwe mu byamamare byinshi bikora muzika bibarizwa mu idini ya Islam, ari we Sat-B w'i Burundi yerekanye ko yari yarasibanye n’abandi maze yifuriza abayisilamu Irayidi nziza arenzaho ikirango cy’inzoga.



Mu minsi ishize ni bwo Sat B yavugishije imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuba umuhanzi wa mbere mu Burundi usinyiye amafaranga menshi yo kwamamaza ikinyobwa cya ‘Crown Royal’ ku mafaranga Miliyoni 100 ku mwaka akanahabwa imodoka igeretseho amahirwe yo gukorana indirimbo n’umuhanzi yifuza wo muri Afurika.

Ifoto ya Sat -B yavugishije benshi yamaganirwa kure kuvanga inzoga n'Isilamu

Aya masezerano nayo yarakemanzwe cyane havugwa ko yaba ari baringa banyujije mu itangazamakuru hagatangazwa akayaho atahawe. Ku mbuga nkoranyambaga, Sat B yerekanye ifoto yambaye ikanzu nk’Umuyisilamu yifuriza abantu Irayidi nziza anamamarizaho ikinyobwa cya Crown Royal (Waragi) nk'udaha agaciro idini ritemera inzoga.


Abanyuze kuri Facebook bamwe bamaganye igikorwa yakoze cyo kuvanga inzoga n’idini bityo ko atazi ibyo akora. Uwitwa Amigo Amini Caga yagize ati: "Gute utwifuriza Eid mubarak n’inzoga". Manirakiza Fabrice we ati "Eid gushyiraho inzoga ibyo ntibibaho". Kugeza ubu mu Burundu, ifoto ya Sat B yifuriza abantu irayidi n’inzoga iri gucicikana.


Sat-B umuhanzi ukomeye mu Burundi yakoze ibitashimishije Abayisilamu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND