RFL
Kigali

#MimiMeddyMoment: Hamenyekanye abantu 8 batsindiye kuzagaragara mu ndirimbo idasanzwe yatuwe Mimi na Meddy bagiye kurushinga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/05/2021 11:04
0


Mu gikorwa cyatangijwe na Kigali Protocal, Inkoramutima na Recson Production kuwa 22 Mata 2021 mu rwego rwo kwifuriza ishya n’ihirwe Mimi na Meddy, benshi baracyitabiriye binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bohereza amashusho yabo basubiramo indirimbo za Meddy.



Mimi Meddy Moment iminsi ibaye 23, iyi gahunda itangiye yatangijwe mu rwego rwo kwifuriza ishya n'ihirwe Meddy na Mimi. Benshi baritabiriye bohereza ibihangano amashusho yabo basubiramo ibihangano bya Meddy.  Bose bakoze uko bashoboye batanga umwanya wabo n’ibihangano byiza byatumye iki gikorwa kigera ku ntego yacyo. Abo umunani nibo babashije guhurizwa mu ndirimbo nziza izajya hanze mu cyumweru gitaha.

Iyi indirimbo ikaba yitwa ‘I can’t lie’ irimo amagambo meza y’urukundo buri umwe yakwishimira kubwirwa. Ikoranye ubuhanga bukomeye nk'uko INYARWANDA yabashije kubitahura ubwo yageraga aho yatunganyirizwaga mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Kigali Protocal, Inkoramutima na Studio ya Recson Production iri gutunganya iyi indirimbo yanatunganyije neza izasubiwemo za Meddy. Bakaba batangiye gushyira no hanze amashusho y’indirimbo za Meddy zasubiwemo n'umunani bazagaragara muri iyi indirimbo izasohoka mu mpera z’icyumweru gitaha.

Baboneyeho gukomeza kwifuriza ishya n’ihirwe Ngabo Medard Jobert (Meddy) na Mimi Mehfira ngo bazarambane, babyare hungu na kobwa, bahoze amata ku ruhimbi. Banaboneyeho gushima buri umwe witabiriye iki gikorwa cya #MimiMeddyMoment.

Bose kandi bakaba baboneyeho na none gutangaza ko ari bwo bagitangira kuko bazahora babategurira Moment mu rwego rwo kuzamura impano shyashya, gushima abahanzi bakuru no kubahuza n’abarumuna babo. Abantu umunani bazagaragara muri I can't lie ni Dorcas, Alif, Kellia, Cedu, Pazere, Kasha Ray, Nivek na Hyguette.

Dorcas umuhanzi ukizamuka w'ijwi ryiza umaze no kwigarurira imitima y'abatari bacye mu birori binyuranye. Ubuhanga afite mu gucuranga n'uburyo aririmbamo bishimwa n'abamwumva.

Alif umucuranzi wa piano na guitar urimo kugenda abigira umwuga, umwanditsi w'indirimbo akaba n'umuririmbyi ukizamuka ufite ubuhanga bwo ku kigero mpuzamahanga nk'uko abamuzi babivuga uzi ibyo akora n'uko abikoramo.

Kellia umukobwa ukizamuka mu muziki nyamara wigaruriye imitima y'abatari bacye mu birori binyuranye, umuhanga mu kuririmba kandi ufite ijwi ridashidikanwaho ku bwiza n'abamwumvise bose.

Cedu umuririmbyi ukizamuka kandi wishimirwa n'abamwumva bose. 

Pazere umuririmbyi w'umuhanga kandi ufite icyerekezo n'intego yo kugera kure

Kasha Ray ufite ubuhanga mu kuririmba n'ijwi ridasanzwe nk'uko byemezwa n'abamwumvise bose.

Nivek yagiye afasha abatari bacye mu ndirimbo kubera imiririmbire ye myiza kandi idashidikanwaho

Hyguette umukobwa ufite ijwi rikomeye nk'iry'abahanzi mpuzamahanga ukundwa n'abatari bacye bitabira ibirori binyuranye birimo ubukwe ndetse yigaruriye isoko ritari rito rya Karaoke hirya no hino muri Kigali.

Uyu munsi amashusho yamaze kujya hanze ni ay'umusore ufite ijwi ryiza w’impano idasanzwe Kasha Ray na Kellia umukobwa w’ubuhanga mu muziki, uburanga n’inseko nziza.

REBA HANO 'BURINDE BUCYA' YASUBIWEMO NA KELLIA


REBA HANO 'INKORAMUTIMA' YASUBIWEMO NA KASHA RAY










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND