Umunyamuziki w’Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Mohombi Nzasi Moupondo [Mohombi] ari mu Rwanda.
Mohombi wakunzwe mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye n’umuhanzikazi Nicole Scherzinger, yashyize ifoto kuri konti ye ya Instagram mu ijoro ry’uyu wa 14 Gicurasi 2021, avuga ko ari mu nzira yitabiriye imikino ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL).
Yagize ati “Reka tugende. Kigali. The Bal.” Uyu muhanzi yari yabanje gushyira ifoto kuri Instagram igaragaza ko imikino ya Basteball igiye kubera i Kigali n’uko umuntu ashobora kugura amatike yo kureba iyi mikino itangira kuri iki Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021.
Ifoto yashyize kuri Instagram imugaragaza ari mu ndege yambaye agapfukamunwa, yahagarukiye ku kibuga cy’indege N'Djili International Airport and Kinshasa International Airport, aza mu Rwanda.
Uyu muhanzi uzaririmba mu mikino ya shampiyona nyafurika ya Basketball (BAL), ni umunye-Congo w’Umunya-Suede. Ni umunyamuziki, umwanditsi w’indirimbo w’umuhimbyi.
Yakuriye mu gace ka Norsborg i Stockholm. Yavutse tariki 17 Ukwakira 1986, yujuje imyaka 34 y’amavuko, aresha na 1.94 m.
Mohombi akora injyana nka R&B, Dancehall, Urban Pop, Dance-Pop na Afropop. Azwi mu ndirimbo nka ‘Bumpy Ride’ yo mu 2011, ‘Coconut Tree’, ‘In your Head’ n’izindi.
Indirimbo ye yise ‘Coconut Tree’ yakoranye na Nicole Scherzinger yamuhaye igikundiro cyihariye kuva mu myaka 10 ishize. Yayisohoye tariki 31 Gicurasi 2021, imaze kurebwa n’abantu barenze miliyoni 96 kuri Youtube, imuhesha ibitaramo bitarabarika.
Uyu muhanzi yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye ku Isi mu bihe bitandukanye nka Nelly, Diamond Platnumz, Fally Ipupa, Franko, Shaggy, Akon n’abandi.
Umunye-Congo Mohombi yagaragaje ko ari mu nzira aza mu Rwanda
Mohombi yakunzwe byihariye mu ndirimbo ‘Coconut Tree’ yakoranye n’Umunyamerika Nicole Scherzinger
Mohombi ni umuhanzi akaba n'umuhanga mu mukino wa Basketball ufite abakunzi benshi
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'COCONUT' Y'UMUHANZI MOHOMBI
TANGA IGITECYEREZO