RFL
Kigali

Ruti Joël na Mike Kayihura bakoze indirimbo y’ishimwe ku barasaniye u Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/05/2021 7:46
0


Umuhanzi Ruti Joël wubakiye umuziki we kuri gakondo na Mike Kayihura ufite umuziki w’umudiho wa Kinyafurika bahuje imbaraga mu ndirimbo ‘Rasana’ y’ishimwe ku barasaniye u Rwanda, Abanyarwanda bakaba batahiriza umugozi umwe batekanye.



‘Rasana’ iri mu ndirimbo umuhanzi Ruti Joel yakubiye kuri Album ye ya mbere ashaka gusohora mu mpera z’uyu mwaka. Ni Album yakubiyeho indirimbo ziri mu njyana gakondo, izumvikaho amajwi y’abahanzi batandukanye.

Yari amaze iminsi ateguje abafana be n’abakunzi b’umuziki indirimbo yise ‘Rasana’ yakoranye na Mike Kayihura. Yacyejwe n’abarimo Masamba Intore wavuze ko azi neza ko uyu musore atazigera atenguha abakunzi b’inganzo ye.

Ruti Joël yabwiye INYARWANDA ko Mike Kayihura ari mu bahanzi yifuzaga ko bazakorana indirimbo akayishyira kuri Album ye, ahanini bitewe n’ubuhanga bwe n’uburyo acuranga Piano bikanogera amatwi ye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'RASANA' YA MIKE KAYIHURA NA RUTI JOEL

Yavuze ko ahura na Mike Kayihura nta gitekerezo cy’indirimbo bari bafite. Ariko bahurije hamwe batekereza aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, basanga hari abakotaniye(ra) ayo mahoro bo gushimwa.

Hejuru y’ibi, kandi uyu muhanzi anavuga ko mu gihe cya Guma mu Rugo ubwo yateguraga zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye, yongeye gutekereza ku butwari bw’Ingabo zari iza RPA zabashije gusubiza ituze u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati “Ni indirimbo igamije gushimira Ingabo zacu zikora akazi ko kurasanira u Rwanda. Ariko inashishikariza urubyiruko gutera ikirenge mu cyabo. No mu buzima busanzwe, ugakora ufite intego ukara intego ugahamya mu byo uko ibyo ari byo byose. Ariko ahanini byakomotse ku butwari by’abatubanjirije.”

Akomeza ati “Nyuma y’icyunamo naratekereje nti ‘ese aha hantu ndi ntari kuhaba nte? Nari kubaho gute? Nari kumera gute? Nsanga igisubizo rero ni kimwe ko haria abarasanye kugira ngo njyewe nzavuke neza ntakibazo mfite. Mvuke, mbese ngaruke ku isoko ya Sogokuru.”

Ni indirimbo avuga ko yitezeho kuba umunezero ku bantu bazayumva, ariko kandi ikanakangurira urubyiruko guharanira kubaka u Rwanda rwigitinyiro.

Ruti yavuze ko azagenda asohora indirimbo imwe imwe kugeza ubwo azageza ku ndirimbo zigomba kuzasohokana na Album.

Iyi ndirimbo yabaye iya kabiri yahaye ikaze Ruti Joel muri Label ‘Kwanda Music Label’ inabarizwamo umuhanzi Jules Sentore.

Ruti Joël ni umuhanga mu kuririmba mu Kinyarwanda cyumutse, Igifaransa, Icyongereza n’igiswahili. Afite indirimbo zizwi zirimo ‘La Vie Est Belle’ yasubiyemo’, ‘Rusaro’ yifashishijemo Mutoni Queen wahatanye muri Miss Supranational 2019, ‘Rumuri Rw’itabaza’ n’izindi.

Album ye iriho indirimbo 10 zitariho izo yabanje gusohora. Ruti avuga ko mu bihe bitandukanye azagenda asohora buri ndirimbo igize iyi Album iherekejwe n’amashusho, ndetse aratekereza uko yazayimurika.

Ati “Album yanjye ikubiyemo Ruti Joël wa nyawe ariko higanjemo indirimbo za gakondo. Ni indirimbo zanjye niyandikiye za gakondo ariko ntizibujije ko n’izindi njyana zitarimo ariko ziririmbitse gakondo.”

Akomeza ati “Ni Album ya gakondo yose ariko harimo iby’umwimerere wa gakondo n’umwimerere wa Ruti Joël. Ubwo ng’ubwo ni uruvungitarane rwa gakondo yanjye na Nyarwanda yose."

Ruti Joël yatangaje ko yifuzaga ko Mike Kayihura aba mu bahanzi bafitanye indirimbo kuri Album ye  Mike Kayihura yahuje imbaraga na Ruti Joel mu ndirimbo y’ishimwe ku barasaniye u Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RASANA' Y'UMUHANZI RUTI JOEL NA MIKE KAYIHURA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND