RFL
Kigali

Mbabazi Madine ufatira icyitegererezo kuri Gaby Kamanzi na Tacha Cobbs yashyize hanze indirimbo ye ya mbere 'Mbivuze nkomeje'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/05/2021 18:56
0


Umuramyi Mbabazi Madine usengera muri Zion Temple Kibagabaga akaba ari umuririmbyi muri Asaph choir, yamaze gutangira kuririmba ku giti cye aho magingo aya yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Mbivuze nkomeje' yakoranye n'umusore witwa Richard.



Mbabazi Madine utuye mu mujyi wa Kigali muri Kibagabaga, ni mukobwa w'impano itangaje watangiye kuririmba nk'umuhanzikazi ku giti cye muri uyu mwaka wa 2021. Ni nyuma y'uko yari asanzwe aririmba mu rusengero muri Asaph choir nk'uko twabikomojeho haruguru. Uyu muhanzikazi ufite indirimbo imwe yasohotse uyu mwaka, ubutumwa yibandaho ni ubwo kuzana abantu kuri Yesu no gusana imitima.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mbabazi Madine yadutangarije ubutumwa yanyujije mu ndirimbo ye ya mbere yamaze gushyira hanze, ati "Indirimbo yanjye yitwa "Mbivuze nkomeje". Nayanditse mvuga ku buzima nari mbayeho ntaramenya Imana neza, na nyuma yo kuyimenya uko ubuzima bwahindutse n'amahirwe nabibonyemo. Indirimbo nijye wayanditse. Ubutumwa burimo bukubiye mu kuramya Imana ku bw'agakiza nahawe".

Twamubajije abahanzi afatiraho icyitegererezo, adutangariza babiri, umwe wo mu Rwanda n'undi wo hanze yarwo. Ati "Abahanzi mfatiraho icyitegererezo ni Gaby Kamanzi na Tacha Cobbs". Yakomoje ku mishinga ateganya gukora mu muziki we avugano indirimbo nshya kandi nziza. Yagize ato "Imishinga nteganya ni ugukora n'izindi ndirimbo kandi nziza ntatandukiriye ku butumwa bwiza".

Madine yateguje abakunzi ba muzika ya Gospel indirimbo ze nziza zinyuranye


Richard yumvikana mu ndirimbo 'Mbivuze nkomeje' ya Madine

REBA HANO INDIRIMBO 'MBIVUZE NKOMEJE' YA MBABAZI MADINE









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND