RFL
Kigali

Bebe Cool n’umugore we bavuze ko umwana wabo byamworohera kwamamaza imyenda y’imbere bamumurikira ibigo biyikora bikomeye ku Isi

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/05/2021 15:43
0


Bebe Cool n’umugore we Zuena Kirema bavuze ko uko umuhungu wabo w’imfura Alpha Thierry uko ateye byamufasha kwamamaza imyenda y’imbere maze bamumurikira ibigo biyicuruza mu rwego rwo kumushakira aka kazi.




Bebe Cool n'umugore we Zuena

Bebe Cool uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda n’umugore we Zuena Kirema, bavuze ko umuhungu wabo w’imfura Alpha Thierry Ssali ari umwami w’abafite umubiri wubakitse neza muri Uganda bahishura ko bakeneye ibigo bicuruza imyenda y'imbere yakorana nabyo akabamamariza kuko imiterere ye imuha kubishobora.

Bebe Cool ni we wabanje gushyira ifoto y’uyu muhungu we kuri Instagram maze ayisangiza ibigo bikomeye ku isi bicuruza imyenda y’imbere nyuma yaho aza kuyisiba.


Uyu mwana bamumurikiye ibigo bikomeye bikora imyenda y'imbere

Umugore we Zuena Kirema nawe yahise ayishyira ku rukutwa rwe rwa Instagram maze ayisangiza ibigo bicuruza imyenda y’imbere bikomeye ku isi nka Nike, Hugo, na calvinklein. Ibi bigo bifite abantu benshi babikurikirana kuri Instagram gusa muri byo ikiza ku isonga ni calvinklein gikurikirwa n’abrenga miliyoni 21.


Uyu mwana kugira umubiri wubakitse abikesha siporo dore ko akunda gukina umupira w'amaguru. Aha yari yatsinze igitego bishimisha se ajya kumuyambira

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BEBE COLL MAKE A WISH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND