Iyi nkuru yatigishije imbuga nkoranyambaga nyuma y'uko umubyeyi ukiri muto ahishuye uko yakundanye n’impanga ye kuva bakiri bato, urukundo rugakomeza kuba ikibatsi bagakora ubukwe ntihagire n’umwe ubutaha. Yahishuye ko ubu bafitanye umwana w’umukobwa kandi bafite intego yo kuzatandukanywa n’urupfu.
Nyuma y'uko
uyu mubyeyi ukiri muto ungana n’impanga ye ikaba na musaza we ashyize ahanze
amashusho [agizwe n’amafoto] bari kumwe arimo amagambo asobanura ubuhamya bw’inkuru
y’urukundo rwabo itangaje, ibinyamakuru byinshi byayigarutseho bivuga ko ari
abo muri Nigeria.
Yavuze ko bavutse bafitanye umubano udasanzwe bakundana
Muri aya
mashusho uyu mubyeyi ubutumwa yashyizemo hari aho yagize ati ”Dufitanye umubano
kuva tukivuka. Twaje kubona ko bifite icyo bivuze hagati yacu. Ababyeyi n’inshuti
baradutandukanyije bavuga ko ari icyaha turimuka tuva mu rugo dukomeza kubana”.
Urukundo rwakomeje kuba ikibatsi na n'ubu
Hari aho
akomeza asobanura uko baje gukora ubukwe bakabyarana, ati ”Yansabye ko namubera
umugore ku mugaragaro dukora ubukwe nta n’umwe wabutashye (ababyeyi babo). Twakoze ubukwe
twirengegije byose nza gutwita ubu dufite umwa w’umukobwa”.
Ababyeyi barabirukanye bajya gushaka aho bibashobokera gukomeza kubana
Yakomeje
avuga ko yibarutse uyu mwana wabo w’imfura afite imyaka 17 yongeraho ko nta kabuza
urukundo rwabo ari ubuziraherezo. Iyi nkuru yakwirakwiye imbuga nkoranyambaga
ikomeje gutungura benshi.
Src: nairalanda.com,
legitpost.com.ng
TANGA IGITECYEREZO