RFL
Kigali

Ni igihombo kuba Miss Naomie ataritabiriye Miss World: Impamvu 4 zatumye u Rwanda ruba urwa 151 mu marushanwa y’ubwiza ku Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2021 13:37
0


Tariki 12 Gicurasi 2021, urubuga rwa Missosology rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu bihagaze hashingiwe ku buryo byitabira amarushanwa atanu Mpuzamahanga akomeye ku rwego rw’Isi; Miss Universe, Miss World, Miss Earth, Miss International na Miss Supranational.



Miss Supranational ibera muri Poland, Miss World ifite icyicaro mu Mujyi wa London mu Bwongereza, Miss Earth ibera muri Philippines, Miss International ibera mu Buyapani naho Miss Universe iri kubera mu Mujyi wa Florida.

Missosology yagaragaje ko Leta Zunze Ubumweza Amerika iri ku mwanya wa mbere ku Isi kuva mu myaka itatu ishize. Ku mwanya wa kabiri hari Venezuela, ku mwanya wa Gatatu hari Brazil naho ku mwanya wa kane hari Philippines.

Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyo muri Afurika kiza hafi, kuko iri ku mwanya wa 14. Ikurikiwe na Nigeria iri ku mwanya wa 63.

Mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, Kenya niyo iri hafi kuko iri ku mwanya wa 67 aho ikurikiwe na Uganda iri ku mwanya wa 118.

Mu 2019 u Rwanda rwari ku mwanya wa 150. Mu 2020, u Rwanda rwasubiye inyuma ho umwanya umwe ruba urwa 151.

Zanzizabar nicyo gihugu cya nyuma kuri uru rutonde, iri ku mwanya wa 204.

U Rwanda rufite amanota 0 mu marushanwa Mpuzamahanga rutitabira. Binatuma nta bigwi rugira mu marushanwa y’ubwiza.

Kuva mu 2016, u Rwanda rwitabira Miss World ariko ntirurabasha kwitwara neza ku buryo rwahavana amanota. Rwahagararariwe muri Miss Earth ntirwahozaho, bituma inshuro rutitabiririye rubahabwa amanota 0.

Irushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza rikomeye u Rwanda rwitabira mu buryo bwo guhozaho ni Miss World. Ni ukuva muri 2016 nabwo kandi binyuze mu bakobwa bamaze kuruhagararira, u Rwanda ntirurabasha kugira ibigwi muri iri rushanwa.

Bimwe mu bitanga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World harimo gutsinda ibice bimwe na bimwe by'ingenzi by'irushanwa nko kwerekana impano, kwerekana imideli, kuba intyoza muri Sports, gukoresha imbuga nkoranyambaga, gushyigikirwa cyane utorwa n'ibindi.

INYARWANDA igiye kugaruka ku mpamvu 4 zituma u Rwanda rutaza imbere ku Isi mu bihugu byitabira amarushanwa y’ubwiza ku Isi.

1. Missosology ikora urutonde ishingiye ku bihugu byitabira amarushanwa atanu akomeye ku Isi

Mu 2020, u Rwanda rwagombaga guhagararirwa na Nishimwe Naomie muri Miss World isubikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, ariko muri uyu mwaka rizabera mu nyubako ya Coca-Cola Music Hall mu Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

Uyu mukobwa nubwo ariwe byari biteganyijwe ko ahagararira u Rwanda, hari amakuru avuga ko atari kujyayo bitewe n’uko nta mikoranire myiza yigeze agirana n’abategura Miss Rwanda kuva yakwambikwa ikamba.

Kuva yatorwa, Missosology yari yatangiye kugaragaza ko ari umukobwa uhabwa amahirwe kandi ushobora kwitwara neza. Byari amahirwe akomeye ku Rwanda, bitewe n’uko Missosology yari yatangiye kubenguka uyu mukobwa.

Ni igihombo ku Rwanda! Urubuga The Miss World Observer rwari rwatangaje ko mu mboni zarwo batatungurwa Nyampinga w'Isi avuye hagati ya Carla Yules wa Indonesia, Nishimwe Naomie wo mu Rwanda na Palacios Cornejo wo muri Nicaragua ibarizwa muri Amerika y'Amajyaruguru [Republic of Nicaragua].

U Rwanda, Indonesia na Nicuargua byahabwaa amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss World, muri byo nta gihugu na kimwe kiraryegukanaho.

Kubera ko Missosology iba ikurikiranira hafi, iyo umukobwa utwaye ikamba imbere mu gihugu agaragaza imbaraga n’ubushongore, bituma uru rubuga rumushyira mu bakobwa bashobora kwegukana ikamba rya Miss World.

Ni ibintu bituma igihugu kizamuka ku rutonde ku rwego rw’Isi. Missosology yanakoze inkuru kuri Miss Shanitah igaragaza ko ari umukobwa wo mu Rwanda ufite amahirwe yo kwegukana ikamba. Ibi byose byongereraga amahirwe Igihugu.

U Rwanda ntirurahagarirwa mu irushanwa rya Miss Universe rimwe mu marushanwa y'ubwiza y'igitinyiro n'icyubahiro.

Soma: Nishimwe Naomie mu bashobora gutungurana muri Miss World

2. Nta guhozaho mu kwitabira Miss Earth, u Rwanda ntiruritabira Miss Universe

Missosology igaragaza ifata ijanisha rinini ku gihugu kitabira irushanwa rya Miss Earth n’uko umukobwa yitwara mu irushanwa.

Bivuze ko niba nta mukobwa wo mu Rwanda urabasha no kwegukana ikamba rya Miss Earth, igisonga cyangwa se ngo agera mu cyiciro cya nyuma, ntabwo u Rwanda ruzwi.

Urugero, Uganda iri ku mwanya 118 ku Isi kubera ko ifite Evelyn Namatovu  wabaye igisonga cya Miss Universe 2019. Ibi sibyo byatumye iki gihugu kigera aha gusa, kuko hari n’ibindi bishingirwaho.

Igihugu cya Afurika gifite abakobwa batwaye amakamba y’igisonga cya mbere cya Miss Universe kugeza kuri Zozibini Tuni uherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe 2019.

Uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko yegukanye ikamba mu irushanwa ryaberaga i Atlanta muri Amerika.

Ibi byose bifasha igihugu kuzamuka ku rutonde uko bucyeye n’uko bwije, bitewe n’uko abakobwa bacyo baba bitwara neza.

Mu bigaragara u Rwanda nturira mu bihugu byitabira amarushanwa y’ubwiza ku rwego rw’Isi.

U Rwanda rwaserukiwe na Miss Igisibo, Umutoniwase Anastase na Ndekwe Paulette muri Miss Earth, ntihagira n’umwe ucyura ikamba.

Mu 2020, nta munyarwandakazi witabiriye iri rushanwa kubera ko abashinzwe gushaka umukobwa uturutse mu Rwanda batinze.

Miss Universe ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 500 bo mu bihugu birenga 190. Igashorwamo arenga miliyoni 100 z’amadorali y’Amerika.

Miss Universe ni irushanwa ry'ubwiza ritegurwa n'ikigo cy'Abanyamerika. Riri ku rutonde rw’amarushanwa nka; Miss World, Miss International na Miss Earth akomeye y'ubwiza.

3. Amarushanwa yose Missosology ishingiraho, Miss Supranational niyo itegurirwa mu Rwanda gusa

Mu bindi bihugu, usanga amarushanwa Missosology ishingiraho anafite abayategura imbere mu gihugu. Uretse Miss Supranational itegurirwa mu Rwanda.

Urugero, Afurika y’Epfo iyo iri gutegura irushanwa ry’umukobwa uzambikwa ikamba, rirangira bahita batangaza ko umukobwa wegukanye ikamba azitabira Miss Universe.

Ibi biba binazwi, ndetse Missosology iba iri gukurikirana umunota kuwundi. Muri iri rushanwa hanatangazwa ko igisonga cya kabiri azitabira Miss World, Igisonga cya Gatatu akitabira Miss Supranational.


Umunyana Shanitah yaserukiye u Rwanda muri Miss Supranational 2019 muri Poland

Ibi byose ntabihari mu Rwanda. Iyo ugiye nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Philippines no mu bindi bihugu byitabira cyane amarushanwa y’ubwiza ku Isi, usanga bagiye bafite amarushanwa ategura umukobwa kwitabira aya marushanwa akomeye.

Alphonse Nsengiyumva utegura Miss Supranational Rwanda, yabwiye INYARWANDA, ko mu Rwanda hagiye habera amarushanwa ategura abakobwa kwitabira amarushanwa atanu akomeye ku Isi, byafasha igihugu kuza mu myanya y’imbere.

Ati “Yego! Miss Universe iri mu marushanwa Missosology ikurikira inamamaza, bivuga ngo igihugu kiririmo kiritegura kenshi bararikurikirana. Urumva, icyo gihe kiba kiri kumenyekana kurushaho.”

Yavuze ko ibi byajya bifasha uwateguye irushanwa gukorera buri kimwe umukobwa watsinze kugira ngo azitware neza muri aya marushanwa.

Ati “Ni ukuvuga ngo hari ukumutoza kugira ngo azagerageza guhagararira u Rwanda neza. Ariko niba hatabaye irushanwa ukabwira umwana ngo nagende ajye muri Miss Earth cyangwa Miss Universe uzamubaza uwuhe musaruro.”

We, avuga ko ari nko gufata ikipe itaritoje ukayohereza mu marushanwa mpuzamahanga. Ashimangira, ko kuba u Rwanda rutitabira amarushanwa akomeye ku Isi “ari imbogamizi ikomeye ituma u Rwanda rutamenyekana muri ariya marushanwa y’ubwiza.”

4.Miss Supranational Rwanda ntiyihagije mu kuzamura u Rwanda mu bindi bihugu

U Rwanda ruri ku mwanya wa 32 muri Miss Supranational ku Isi. Muri iri rushanwa niho honyine u Rwanda rwabashije kugera mu cyicico cya nyuma, aho muri 2015 Sonia Gisa yabaye Miss Supranational Africa.

Mu 2012 nabwo Isimbi Sabrina yari yatwaye ikamba rya Miss Personality.

Irushanwa rya Miss Supranational ritegurirwa mu Rwanda niryo rigerageza mu bakobwa boherezwa guhagararira u Rwanda mu mahanga.

Mu 2020, abategura Miss Supranational ibera muri Poland batangaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 32 ku Isi, ariko ngo byarashobokaga u Rwanda rugera ku mwanya wa 25.

Bavuze ko kuba u Rwanda rwarashyizwe ku mwanya wa 32, byatewe n’uko Umunyana Shanitah waserukiye u Rwanda atiteguye bihagije, bitewe n’igihe gito yari afite.

Uyu mukobwa yambitswe ikamba mu Ukwakira 2020, aserukira u Rwanda mu Ugushyingo 2020.

Miss Supranational yavuze ko bashingiye ku byo babonye, Shanitah abashije kwitabira amarushanwa nka Miss Universe afite amahirwe menshi yo kwegukana Miss Supranational, bigaha u Rwanda amanota.

Abanyarwanda barasabwa iki?

Nsengiyumva Alphonse avuga ko abategura amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda basabwa guhuriza hamwe kugira ngo u Rwanda rumenyekane ku ruhando mpuzamahanga.

Hagira umukobwa userukira u Rwanda bagafatanya kumutegura kugira ngo azitware neza. Amarushanwa y’ubwiza yose agira abakobwa bayitabira.

Ni ukuvuga ngo niyo u Rwanda rutategura amarushanwa bitewe n’ubushobozi bucyeye buhari ariko ugasanga nko kuva kuwatsindiye Miss Rwanda kugeza ku gisonga cya kabiri bafite amarushanwa y’ubwiza bitabira.

Uwatsindiye Miss Supranational kugeza ku gisonga cya kabiri hari amarushanwa y’ubwiza yo kwitabira.

Avuga ko ibi bizatuma haboneka abakobwa bo mu Rwanda bitabiriye amarushanwa y’ubwiza. Ikindi ni uko habonetse ubushobozi n’abaterankunga, u Rwanda rwagira amarushanwa abera mu gihugu afite abayategura, agafasha abakobwa kwitabira n’andi.

Zozibini Tunzi wo muri Afurika y'Epfo niwe wambitswe ikamba rya Miss Universe 2019, ikamba yambitswe na Catriona Gray Miss Universe 2018 wo muri Philippines yasimbuye

Umutoniwase Anastasie yaserukiye u Rwanda muri Miss Earth 20218, iri rushanwa ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere

Miss Nishimwe Naomie yari yatangiye kubengukwa n'urubuga rwa Missosology rukora urutonde rugaragaza uko ibihugu byitabira amarushanwa akomeye ku Isi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND