RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yahishuye impamvu adakorana indirimbo na Meddy cyangwa The Ben

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/05/2021 11:35
0


Alpha Rwirangira ufite agahigo ko kuba ari we muhanzi Nyarwanda wegukanye Tusker Project Fame bikamuha kwamamara mu gihe The Ben na Meddy bari bagezweho icyo gihe baje kujya gutura muri Amerika, yavuze impamvu adakorana indirimbo nabo.



Alpha Rwirangira yegukunye irushanwa rya Tusker Project Fame mu 2009 aca agahigo ko kuba ari we muhanzi Nyarwanda wa mbere wegukanye iri rushanwa. Icyo gihe yahise yiyongera mu byamamare muri muzika nyarwanda byavugaga rikijyana Meddy na The Ben. N’ubwo hari n’abandi bahanzi bari bagezweho aba tugarutseho uvuze ko bari bayoboye ntawabishidikanyaho.


Alpha Rwirangira yavuze impamvu adakorana indirimbo na Meddy cyangwa The Ben

Abatari bake bazwi mu ruganda rw’imyidagaruro bagiye banenga abahanzi Nyarwanda kutagira ubufatanye mu rwego rwo kuzamurana no guteza umuziki imbere muri rusange aho rimwe na rimwe byagiye bigaragara ko buri wese mu bahanzi ari nyamwigendaho, ari nabyo byatumye uruganda rw’umuziki Nyarwanda rugenda biguru ntege ugereranije n’ibindi bihugu n’ubwo iyi atariyo ngingo yonyine yabiteye.

Alpha Rworangira wagize izina rikomeye cyane nyuma yo kwegukana Tusker Project Fame mu 2012, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga asangayo Meddy na The Ben bari baragiyeyo mu 2010.

Meddy na The Ben bagiye bagerageza kwishyira hamwe nk’abari gukorera umuziki hanze bagakorana indirimbo. Bakoze iyitwa “Lose Control” yakunzwe n’abatari bake. Bakoze kandi Caver y’indirimbo “Zirikana” ya Niyomugabo Philemon. Aba bahanzi babifashijwemo na Press One bagiye bakorana n’abandi bahanzi Nyarwanda bagiye gutura hanze nka Kitoko, K8 Kavuyo, Ben Kayiranga, Priscillah, Adrien Misigaro n’abandi. Indirimbo bakoze nka “Ndi uw’ i Kigali“ zagiye zikundwa ndetse zikagaragaza ubumwe.


Alpha yavuze ko igihe kizagera agakorana indirmbo na The Ben

Alpha Rwirangira wabasanze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kurangiza amasomo akajya gutura muri Canada ari naho abarizwa magingo aya, nta ndirimbo n'imwe yigeze akorana na Meddy na The Ben. Mu kiganiro kihariye uyu muhanzi yagiranye n’InyaRwanda.com yasobanuye impamvu yabiteye.


Meddy ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere

Alpha Rwirangira yavuze ko inshingano nyinshi arizo zituma adakorana indirimbo na Meddy na The Ben. Yagize ati ”Inshingano ziba zitandukanye kandi ziba ari nyinshi kandi ntabwo dutura hamwe tuba turi ahantu hatandukanye, so rero icyo nacyo kiba ari inzitizi. Iba ari imbogamizi yo kuba twakorana”. Yakomeje avuga ko igihe ni kibishima bazakona. Ati ”Igihe cya nyacyo ni kigera indirimbo tuzayikorana ibyo nta kibazo”. Uyu muhanzi aherutse gushyira hanze indirimbo yatuye umubyeyi wamwibarutse agatabaruka atamuzi, akaba ari indirimbo yise “Nimengi”.

UMVA HANO INDIRIMBO NIMENGI YA ALPHA RWIRANGIRA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND