RFL
Kigali

USA: Ibyari inzozi bibaye impamo! Umuntu wamaze gufata inkingo zose za COVID-19 yemerewe kugenda nta gapfukamunwa yambaye

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:14/05/2021 10:31
0


Nk'uko byavuzwe n'abahanga mu by'ubuvuzi bikanemezwa n'inzego za politike zinyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunyamerika wese ubyifuza kandi wamaze gukingirwa inkingo zose z'icyorezo cya Covid-19, yemerewe kugenda atambaye agapfukamunwa - ibintu bisobanuye ubwisanzure mu ruhame nk'ubwari busanzwe mbere y'umwaduko w'iki cyorezo.



Kuva mu mpera z'umwaka wa 2019 ni bwo hadutse icyorezo cya COVID-19, gitangira bisa nk'aho ari icyo mu gihugu cy'u Bushinwa. Nyamara mu gihe gito cyahise gikwirakwira isi yose maze mu mezi ya mbere y'umwaka wa 2020 hajyaho gahunda zitigeze kubaho mu mateka y'isi zo kwambara agapfukamunwa n'amazuru.

Ni ibihe bitari bisanzwe yewe bamwe bakabona ari imperuka, hatangazwa ibihuha binyuranye kuri iki cyorezo ariko byaje kugenda bisobanuka abantu basobanukirwa amabwiriza anyuranye yo kwirinda iki cyorezo arimo no kwambara agapfukamunwa. Kari gasanzwe kamenyerewe ku bakora mu nzego z'ubuvuzi nabo batari bose cyeretse abakora mu kubaga no gutera inkingo abarwayi.

Ibi nyamara byose byakorwaga ariko abahanga mu bijyanye n'ubuvuzi, abaherwe banyuranye bihuza bashaka icyatabara isi. Kugeza ubu inkingo za Covid-19 zikaba zimaze kuboneka n'ubwo zitaragera kuri bose ndetse ibihugu bimwe na bimwe bicyugarijwe ku buryo bwo hejuru nk'aho ari bwo kigitangira urugero nk'u Buhinde.

Nyamara n'ubwo bimeze gutyo mu bihugu byinshi by'isi byatangiye gukingira abaturage babyo harimo n'ibyo muri Afurika. Harimo n'ibyatangiye gufungura ibikorwa binyuranye birimo n'utubari urugero nk'u Bwongereza kimwe na Spain iherutse gutanga akanya ku bantu bakabasha gukora ibitaramo ku mazi.

Si ho honyine kuko kuri ubu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umuturage wese wamaze gufata inkingo zose za COVID-19, yamaze kwemererwa kurambika hasi agapfukamunwa akaba yajya mu ahari abantu benshi atakambaye nk'uko byari bisanzwe mbere y'umwaduko w'icyorezo nk'uko tubikesha CNN n'ibindi binyamakuru bitandukanye byo muri Amerika.

N'ubwingenge bukomeye kandi bwifuzwa n'imbaga nyamwinshi y'abatuye isi. Ibyo Amerika yemereye abaturage bayo, biritanga icyizere ko ibyasaga nk'ibidashoboka mu gihe runaka bizakunda ndetse ko urukingo ari urukingo rwujuje ubuziranenge kuko uwakingiwe byamaze kwemezwa ko atabasha kongera kwandura.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND