RFL
Kigali

Bill Gates yavuze ukuri ku itandukana rye na Melinda Gates anagaruka k'urukundo rucye yabonye anahishura ibindi byinshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/05/2021 10:08
0


Umuherwe wa 3 ku isi Bill Gates nyuma yo gutandukana n'umugore we Melinda Gates yashyize avuga ukuri ku cyatumye bahana gatanya ndetse anatunga agatoki urukundo rucye rwari hagati yabo rwanatumye bamara igihe batabanye nk'umugore n'umugabo.



Mu minsi ishize ni bwo inkuru yabaye kimomo ko umuherwe Bill Gates bidasubirwaho yamaze gutandukana na Melinda Gates aho bari bamaze guhana gatanya. Ibi byabaye nk'ibituguranye cyane dore ko ubusanzwe aba bombi bagaragaraga nk'umuryango mwiza udafitanye ibibazo kugeza aho bahana gatanya.

Bill Gates waganiriye n'ikinyamakuru The New York Post yavuze byinshi birambuye ku mubano we na Melinda Gates bari bamaranye imyaka 27 babana. Yanagarutse kandi ku kuba mbere y'uko bahana gatanya bari basanzwe batabanye nk'umugabo n'umugore gusa bakabihishira.


Mu magambo ye yagize ati "Iby'umubano wanjye na Melinda bizwi cyane n'inshuti zanjye za hafi dukinana Golf kuko ni bo bazi ibyo twanyuragamo kuko aribo nabibwiraga. Isi yose yatubonaga nk'abakundana b'intangarugero nyamara nari narabwiye inshuti dukinana ko hagati yanjye na Melinda urukundo rwabaye rucye. Bari babizi ko tutabanye neza mbere y'uko duhana gatanya ntabwo byabatunguye".

Bill Gates yasobanuye ku rukundo rucye rwari hagati ye na Melinda Gates ati "Igihe cyarageze urukundo rwacu rusubira inyuma cyane. Ntabwo Melinda yari agishyigikira kuba mporana nabo dukinana Golf ntakimuha umwanya uhagije. Byageze n'igihe buri wese ajya kuba munzu ye turatandukana gusa ntitwabishyira ku mugaragaro."


Ikindi uyu muherwe yagarutseho cyagize uruhare mu gutandukana na Melinda Gates harimo kuba yari inshuti ikomeye n'umugabo witwa Jeffrey Epstein. Bill Gates yagize ati "Ubushuti bwanjye na Jeffrey Epstein ntabwo Melinda yari abushyigikiye. Yari yarambujije ariko sinamwumva, ibi byatumye hajyamo agatotsi hagati yacu". Uyu Jeffrey Epstein akaba ari umukire wafunzwe inshuro nyinshi azira gufata ku ngufu abagore batandukanye.


Bill Gates w'imyaka 65 yahanye gatanya na Melinda Gates w'imyaka 56 bamaranye imyaka 27 babanye ndetse babyaranye abana 3. Ibi Bill Gates akaba abitangaje hashize iminsi hibazwa icyatumye we na Melinda bahana gatanya buri wese agafata inzira ye wenyine.

Src;www.thenewyorkpost.com,www.foxbusiness.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND