RFL
Kigali

J.Cole waje gukinira ikipe ya Basketball yo mu Rwanda yashyize hanze Album yakoreye muri studio ya Jay-Z

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2021 10:01
0


Umuraperi w’Umunyamerika Jermaine Lammar Cole [J. Cole] uri mu Rwanda, yamaze gusohora Album ye nshya ya Gatandatu yise ‘The Off-Season’ iriho indirimbo 12.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 14 Gicurasi 2021, J. Cole yabwiye abafana be n’abakunzi b’umuziki ko anejejwe no kubagezeho Album ‘The Off-Season’ ishingiye ku mukino wa Basketball n’intangiriro y’urugendo rwe mu muziki, yari itegerejwe na benshi bihebeye umukino wa Basketball.

Yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko byamufashe 'imyaka kugira ngo arangize iyi Album’. Abantu batandukanye baragaza ko bayishimiye. Ni album yasohokeye muri Label Roc Nation y'umuraperi Jay Z.

Mbere y’uko, uyu muhanzi ashyira Album ku mbuga zicururizwaho umuziki, yabanje kugaragaza aba Producer batandukanye bakomeye ku Isi bamufashije gukora ku mushinga w’iyi Album barimo umunyamuziki Timbaland, Boi-1da, Frank Dukes na T-Minus.

Uyu muhanzi yari yauze ko nta ndirimbo n’imwe iriho yakoranye n’undi muhanzi. Gusa, akimara kuyisohora byatunguranye gusanga hari indirimbo ebyiri yakoranye n’abandi bahanzi.

Indirimbo ya mbere kuri iyi Album yayise ’95.South’ yayikoranye n’umuraperi Cam’ron naho indirimbo ‘My.Life’ ya Gatatu kuri Album yayikoranye na Morray ndetse na 21 Savage.

Yanishimiye umuhate n’ubushake yashyize mu gutunganya Album ye, aho ari mu ba Producer bayikozeho. Ku gifuniko cy'iyi Album hariho inkangara yo mu mukino wa Basketball.

Mu cyumweru gishize, J. Cole yasongogeje abafana be n’abakunzi b’umuziki we Album, asohora indirimbo yise ‘I n te r l u d’ imaze kumvwa n’abantu barenga miliyoni 6.

Yayiherekeresheje filime mbarankuru y’iminota 12 n’amasegonda 32’ yise ‘Appling Pressure’, asobanura birambuye uko yagize igitekerezo cyo gukora iyi Album yise ‘The Off-Season’ igaruka ku ntangiriro y’urugendo rwe rw’umuziki n’uburyo yatwawe n’umukino wa Basketball.

The Off-Season ibaye Album ya Gatandatu J. Cole asohoye kuva atangiye urugendo rw’umuziki. Iriho indirimbo 12 zirimo nka ‘My Life’, ‘Applying Pressure, ‘Punchin’ The Clock’, ‘Let Go My Hand’, ‘Cole’ n’izindi.

Ni Album yatangiye gutegura mu ntangiriro za 2018, ndetse benshi bari bazi ko azayita ‘The Fall Off’. Muri Nzeri 2018, yatangiye gukora kuri iyi Album, urubuga rwa Youtube, rutangaza ko ari Album y’umwaka.

J. Cole uri mu Rwanda, ari mu bakinnyi 12 Patriots izifashisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya mbere muri Afurika. Ni umuhanzi uzwi cyane watwaye igihembo cya Grammy Awards mu cyiciro cya ‘Best Rap Song’ abicyesha indirimbo ye yise ‘A Lot’ yakoranye na 21 Savage.

Iri rushanwa rya BAL rigiye guhuza amakipe 12 arimo iyo muri Misiri, Tunisia, Morocco, Senegal, Algeria, Nigeria, Camoorn, Tunisia, Madagascar, Rwanda na Mozambique.

Umukino uzafungura iri rushanwa uzaba tariki 16 Gicurasi 2021 saa mbili z’ijoro uzahuza ikipe ya Patriots izakina na Rivers Hoopers. Patriots J. Cole azakinira iri mu itsinda A, izakina n’amakipe ya GNBC yo mu gihugu cya Madagascar, Rivers yo muri Nigeria na Us Monastir yo muri Tunisia.

Itsinda B irirmo Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) na FAP (Cameroun) naho Itsinda C harimo Zamalek (Misiri), AS Douanes (Sénégal), Ferroviário de Maputo (Mozambique) na GS Pétroliers (Algeria)

Iri rushanwa ryagombaga kubera mu Mujyi wa Dakar mu gihugu cya Senegal guhera tariki 13 Werurwe 2020, risubikwa kubera icyorezo cya Covid-19. Abategura iri rushanwa bahise bahitamo ko ribera i Kigali mu Rwanda.

Amakipe yose ahatanye muri iri rushanwa ari mu mwiherero kuva ku munsi wa mbere kuzageza irushanwa rirangiye. Abakunzi b’umukino wa Basketball bazakurikirana iri rushanwa kuri ESPN Africa ndetse na Canal+.

Imikino ya BAL izayoborwa n’umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru wa BBC Africa, Georgie Ndirangu. Afite impamyabumenyi muri ‘Science’, akaba asanzwe ayobora ibirori n’inama zikomeye ku mugabane wa Afurika.

J.Cole yasohoye Album ya Gatandatu yise 'The Off-Season', yasohokeye muri Label 'Roc Nation' ya Jay Z


Album ya J. Cole iriho indirimbo 12 zigaruka ku buzima bw'umuziki n'umukino wa Basketball

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MY.LIFE' IRI KURI ALBUM YA J.COLE

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO '95. SOUTH' YA MBERE KURI ALBUM YA J.COLE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND