RFL
Kigali

Chorale Inyange za Mariya yasohoye indirimbo yabo ya mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/05/2021 7:18
0


Chorale Inyange za Mariya yo muri Katederali St Michel bwa mbere mu mateka yayo yasohoye indirimbo yabo ya mbere ibinjiza mu muziki, ikaba ifitanye isano n’izina ryayo.



Chorale Inyange za Mariya ni Chorale ikorera ubutumwa muri Cathedral St Michel ya Arkidiyosezi ya Kigali. Yavutse ya tariki 8 Ukuboza 1997 ivukira mu muryango-remezo wa Kinyange mu Gitega.

Ni korali yisunze Bikiramariya Utasamanywe icyaha (Immaculée Conception) yizihiza buri wa 08 Ukuboza buri mwaka. Ubu ikaba iri mu rugendo rwa Yubile y'imyaka 25 izizihiza mu mwaka utaha wa 2022.

Iyi chorale ni chorale ikuze kandi ikaba yiganjemo ingeri zose: Abasaza b'amajigija, abasore n'inkumi n'abakecuru batega urugori bakaberwa.

Yiganjemo kandi abanyamuziki b'indirimbo za Kiliziya aha twavuga Muzehe nka Jean Marie Viannye Ntabana n'abandi barimo n'umuhanzi wigenga Marius Bison wamenyekanye cyane nka Padiri wazutse.

Chorale Inyange za Mariya ifite indi Album y'izindi ndirimbo nyinshi z'amajwi ariko zitari zifite amashusho.

Iyi ndirimbo ni umwihariko ukomeye cyane kuri iyi Chorale. Yitwa ‘Inyange za Mariya’ ikaba ijyanye koko n'izina rya Chorale Inyange za Mariya.

Iyi ndirimbo kandi itangije urugendo rw'izindi ndirimbo nyinshi kandi nziza Chorale Inyange za Mariya izagenda isohora.

Amashusho y’iyi ndirimbo iyi korali yasohoye yatunganyijwe na Bagenzi Bernard n’aho amajwi yakozwe na David Pro muri Future Records.


Chorale Inyange za Mariya yinjiye mu muziki isohora indirimbo yabo ya mbere 'Inyange za Mariya' izwi cyane muri Kiliziya Gatolika


Chorale Inyange za Mariya yatangiye ivugabutumwa mu 1997, igizwe n'ingeri zinyuranye z'abantu

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "INYANGE ZA MARIYA" YA CHORALE INYANGE ZA MARIYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND