RFL
Kigali

Grace Mugabe mu rungabangabo! Ese arataburura umurambo w’umugabo we Robert Mugabe? Azitaba urukiko kubera kumushyingura nabi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/05/2021 17:04
0


Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Grace Mugabe, yategetswe kwitaba urukiko gakondo ashinjwa gushyingura bidakwiye nyakwigendera Perezida Robert Mugabe wari umugabo we.



Grace Mugabe arashinjwa kurenga ku muco w'abaturage ba Zvimba mu gushyingura umugabo we mu rugo rw'umuryango aho kumushyingura ahantu hatoranijwe na bene wabo na nyina.


Mu ibaruwa yanditswe na Chief Zvimba, ukuriye ibibazo by’umuco asaba ko Grace Mugabe akwiye gutaburura umurambo wa Perezida Mugabe kugira ngo yisubireho, awushyingure akurikije umuco w’abaturage ba Zvimba. Yategetse uyu mubyeyi kandi gutanga ihazabu y’inka n’ihene kubera ko yarenze ku muco. 

Mugabe yapfuye mu 2019 agwa mu bitaro byo muri Singapuru, yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko. Umuryango we wafashe umwanzuro wo gushyingura mu mudugudu wabo Kutama Zvimba nko mu birometero 90 mu Burengerazuba bw'umurwa mukuru Harare, nyuma y'amakimbirane yari amaze ibyumweru byinshi hamwe guverinoma.

Umukuru w’umuco w’aba Zvimba bagikora imigenzo gakondo, ahamya ko Mugabe yashyinguwe nabi bitari iby’umuco wabo, bityo ko bakabisubiyemo, Umugore we kandi Grace azitaba urukiko yiregure nk'uko Timelive.co ibitangaza


Grace Mugabe yajyanywe mu nkiko azira gushyingura nabi Robert Mugabe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND