RFL
Kigali

Minisitiri Bamporiki yabwiye umugore we amagambo yuje imitoma igera ku ndiba y’umutima

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/05/2021 14:39
3


Bamporiki Edouard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yatatse umugore we mu magambo agizwe n’imitoma yuje inganzo igera ku ndiba y’umutima.



Bamporiki n'umufasha we 

Si kenshi usanga abayobozi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza urwo bakunda abo bihebeye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021 Minisitiri Bamporiki Edouard yifashishije urubuga rwa WhatsApp maze ataka umugore we bya gihanzi mu magambo meza akomeye arimo imitoma yuje ingazo.

Yashyize ifoto y’umugore we kuri Status ye maze ayiherekeza amagambo akomeye agira ati ”Umwegakazi, Nyirumutuzo, umwiza umusinga asingiza”. Yakomeje agira ati ”Uwingabire zihagije. Rama undamire rwunguko. Arabatashya”.


Bamporiki yatatse umugore we amubwira amagambo meza. Ni nyuma y'uko mu minsi ashize mu kiganiro Breakfast with The Stars kuri Kiss FM, Bamporiki Edouard yavuze ukuntu yamuterese nyuma yo gutandukana n’inkumi batobanye akando bagakundana imyaka 15 bafite intego yo kuzabana.

Icyo gihe uyu munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yavuze ko uyu mugore we iby'urukundo rwe n’uwo yasimbuye ibizi neza. Yagize ati ”N'iyo duhuye mba mbona afite ibisobanuro ku buzima bwanjye. Umugore wanjye arabizi cyane azi ko yamundindiye. Uyu mukobwa bakundanye afite imyaka 12 bagatandukana afite 27 yavuze ko ari mushiki w’umunyamideri Moses Turahirwa uzwi nka Mashions.


Bamporiki hamwe n'umugore we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent2 years ago
    Ndabona yaravuye muri ADEPR aba mubi pe. Arasa nabi
  • Niyomugabo Theogene2 years ago
    Uwo niwe mugabo nya mugabo,n'abandi ni barebereho
  • Niyonzima2 years ago
    Nibyizagutaka umugorekukobafite agacirogakomeye





Inyarwanda BACKGROUND