Mu gihugu cya Afurika y’Epfo, abagabo bamerewe gushaka abagore benshi mu rwego rw’uburinganire, hari itegeko riri gusuzumwa ryemerera abagore gushaka abagabo babiri cyangwa barenzeho.
Abagore bo muri Afurika y'Epfo
barashobora vuba kwemererwa gushyingirwa n'abagabo barenze umwe mu cyiswe intego
yo guteza imbere uburinganire. Iki cyifuzo
kimaze gusuzumwa na Guverinoma ya Perezida Cyril Ramaphosa, nk'uko bitangazwa
n'ibitangazamakuru muri iki gihugu birimo thesouthafrican.
Abagabo bo muri Afrika y’Epfo,
bemerewe kurongora abagore barenze umwe n’ubwo abagore
babujijwe gushyingiranwa
n’umugabo urenze umwe. Mu rwego rwo guteza
imbere uburinganire, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iherutse gushyira
ahagaragara inyandiko y’ingenzi ya politiki isaba ko itegeko ryo gushaka abagabo
benshi ku bagore ryemerwa.
Ishami rya Green Paper rivuga ko
igikorwa cyo gushyingirwa kiriho ubu kitavangura kandi kidateza imbere
uburinganire kuko abagore baryamirwa bityo ko bahabwa uburenganzira nabo bagashaka
abagabo benshi.
Elizabeth Retief, umunyamuryango wa
PolyamorySA, yishimiye iki cyifuzo nk'intambwe igana mu nzira nziza. Avuga ko
gushyingiranwa kw'abagore benshi,bishingiye ahanini
kuri gahunda z’agaciro gakondo, imyizerere y’umuco, ndetse n’uruhare
rw’uburinganire. Retief
gusa
avuga ko hakenewe ubuvugizi bukomeye kugirango itegeko rishyirweho
umukono.
TANGA IGITECYEREZO