RFL
Kigali

Zari ntakeneye ko abahungu be bamenya amabanga y’urukundo rwe n’umukunzi we mushya! Buri wese yamuguriye inzu agomba kwimukiramo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:13/05/2021 14:09
1


Umuherwekazi Zari uri mu rukundo rushya yamaze kugurira abahungu be inzu abasezeranya kuzakomeza kubitaho nk’umubyeyi, umuto atungurwa n’ubwigenge bahawe mu gihe ababirebera kure babona yabitewe no kuba akeneye ko batamenya amabanga ye n’umukunzi we mushya.



Ubusanzwe muri Uganda iyo umwana w’umuhungu agejeje imyaka 17 aba akuze bihagije ku buryo umuryango umwemerera kuba yakwigenga akabaho wenyine. Abatari bakcy batunguwe no kubona Zari Hassan aha ubu burenganzira abahungu be babiri Pinto Tlale w’imyaka 17 na Raphael Semwanga Junior yabyaranye na nyakwigendera Semwanga.

Inzu yabaguriye zirimo ibikoresho byose

Aba bahungu buri wese yamuguriye inzu zirimo ibikoresho byose mu gace kamwe. Ubu abari abavandimwe babaye abaturanyi. Ibitangazamakuru byinshi birimo Blizz.co.ug na mbu.ug byanditse ko Raphael Semwanga Junior uri gukabakaba mu myaka 16 yatunguwe n’ubu burenganzira bwo kwigenga bahawe.

Zari n'umukunzi we mushya

Hari amashusho yashyizwe ahagaragara Zari aha urufunguzo uyu muhungu muto Raphael Semwanga Junior ukurikira imfura ye rw’inzu yamuguriye. Yarumuhaye abavandimwe be Princess Tiffah, na Prince Nillan yabyaranye na Diamond bareba maze batembere iyi nzu uyu muvandimwe wabo agiye kwimukiramo. Zari kandi yasezeranyije uyu muhungu ko azakomeza kubaba hafi nk’umubyeyi akabaha buri kimwe cyose bakeneye bakabaho mu buzima bwiza.

Nk'uko ibi binyamakuru byabigarutseho abatari bacye bibajije icyatumye Zari yimura aba bahungu be barimo n’utaruzuza imyaka 17. Ngo hari abatekereje ko Zari adakeneye ko abahungu be bamenya amabanga ye n’umukunzi we mushya [Dark Stallion] ku buryo akeneye rugari n’uburenganzira busesuye mu rukundo akaba ari byo bishobora kuba byatumye afata umwanzuro wo kwimura abahungu be.


Aba bahungu be babiri bakuru ubu bagiye gutangira kubaho mu buzima bwabo

Zari aherutse gushyira kuri SnapChat ye ifoto yambaye nk’uvuye mu myitozo ngororamubiri maze ayiherekeza amagambo agaragaza ko yishimiye uko umukunzi we mushya yitwara mu buriri. Yagize ati ”Abana bafite ubuzima bwiza, imibonano mpuzabitsina iryoshye, amafaranga kuri banki n’amahoro y’umutima. Ibi byose ni byo biri gutuma mbyibuha”. Diamond icyamamare mu karere, wabyaranye abana babiri na Zari, aherutse kumusura agirana ibihe byiza n’urubyaro rwe.

REBA HANO IKO BYARI BYIFASHE ZARI AHA URUFUNGUZO RAPHAEL 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntabanganyimana2 years ago
    NISAW KBS URUKUNDO NIRWIZA





Inyarwanda BACKGROUND