RFL
Kigali

Ese Massage ni iki? Akamaro ifitiye umubiri ni akahe?

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/05/2021 11:57
0


Abantu benshi usanga bakoresha massage iyo bananiwe ndetse abandi bakayikora mu rwego rwo kwishimisha, akenshi nyuma ya sauna cyangwa siporo. Massage ikozwe neza, ishobora kuba uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima bwawe no kongera muri rusange imikorere myiza y’umubiri.



Massage ni iki?

Ubu ni uburyo bwo kwagaza, gukandakanda no kugorora ingingo zitandukanye z’umubiri harimo; imikaya, uruhu, aho amagufa agiye ahurira n’ahandi. Hariho uburyo butandukanye bwo kumasa harimo; ubworoheje cyangwa se hakoreshejwe imbaraga.

Massage ifasha iki umubiri?

-Igabanya ububabare mu mikaya n’umugongo:

Niba wumva ubabara mu ngingo zitandukanye, ishobora kuba uburyo bwiza bwo gukuraho no kurwanya ububabare, kuko yongera imitemberere myiza y’amaraso igakuraho ububabare. Niba ukunda kubabara umugongo wo hasi, ni umuti mwiza w’ubwo bubabare mu gihe ikozwe neza.

-Ituma usinzira neza:

Mu gihe ikozwe neza igabanya ibibazo byo gusinzira nabi cyangwa kubura ibitotsi. Ku bantu bakunda kugira ibibazo bitandukanye byo gusinzira, irafasha cyane.

-Yongera akanyamuneza ikarwanya stress no guhangayika

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Touch Research Institute (TRI) bwerekana ko ifasha mu kurwanya stress no guhangayika kuko igabanya umusemburo witwa cortisol; uyu ni umusemburo ubwonko busohora mu gihe ugize ubwoba cyangwa ufite ibibazo byinshi muri wowe ukongera dopamine na serotonin; imisemburo irekurwa iyo umuntu yishimye cyangwa ageze kucyo ashaka.

Yongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika Cedars-Sinai medical center bwerekanye ko ikozwe byibuze iminota 45 yongera ubudahangarwa bwawe; yongera imbaraga uturemangingo tw’umweru tw’amaraso (White blood cells) zo kurwanirira umubiri; utu turemangingo tuzwiho kurwanya indwara zose zishobora kwibasira umubiri.

-Yongera kumera neza k’uruhu rwawe muri rusange no kugubwa neza

Massage ituma amaraso atembera neza mu mubiri; bityo isuku n’isukura ryayo rigakorwa neza hasohoka imyanda n’ibindi bidakenewe mu maraso, bigatera uruhu rwawe guhumeka no kugubwa neza.

-Massage igabanya ububabare

Ku bantu bakunda kugira ububabare mu gice cy’umugongo hasi, kubabara umutwe muri rusange cyangwa uruhande rumwe, uyu ni umuti mwiza.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND