RFL
Kigali

Mr Desire winjiye mu muziki yisunze Jay Polly yeretse urukundo imfura ye anakomoza ku nzozi ze zo gutumbagiza Hiphop nyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/05/2021 11:48
0


Ntibikunze kubaho cyane kubona abahanzi bakora injyana benshi bita iy'umujinya bazirikana abana babo ku isabukuru yabo y'amavuko, gusa hari ababikora. Umuraperi Desire Byukusenge [Mr Desire] uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye imfura ye ibirori by'isabukuru y'amavuko anatangaza inzozi ze kuri Hiphop nyarwanda amazemo igihe kitari kinini.



Umuhanzi nyarwanda Mr Desire ubarizwa muri Amerika wakoranye indirimbo na Jay Polly yitwa 'Shining', tariki ya 08 Gicurasi 2021 yakoze agashya akorera imfura ye y'umuhungu ibirori by'isabukuru. Uyu mwana we witwa Eden Kamegeri Ganza yari yujuje umwaka umwe dore ko yabonye izuba tariki 08/05/2020. Icyakora, Mr Desire yirinze kugira byinshi avuga kuri nyina w'uyu mwana.


Mr Desire yeretse imfura ye urukundo ayitegurira ibirori by'isabukuru

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mr Desire yavuze ko mu rwego rwo gushima Imana yamuhaye umwana, ndetse no kwereka uyu mwana we ko amukunze cyane, yasanze nta kindi yamukorera uretse kumwifuriza umugisha w'Imana, ari nayo mpamvu yateguye ibi birori nk'urwibutso ku mwana we. Ati "Nabonye nta kindi kintu kiruta kumwifuriza umugisha w'Imana, nabonye ari cyo kintu kiruta ibindi byose".

Mu rugendo rw'umuziki, Desire Byukusenge wiyise Mr Desire nk'izina akoresha mu muziki, amaze gukora indirimbo imwe gusa ari yo yakoranye na Jay Polly kizigenza muri Hiphop nyarwanda ukunze no kwiyita Kabaka (Umwana) w'iyi njyana. Hashize umwaka iyi ndirimbo igiye hanze. Mr Desire avuga ko vuba cyane ashyira hanze indirimbo ye bwite. 


Imfura ya Mr Desire yujuje umwaka umwe

Mu mishinga afite mu muziki we, Mr Desire yabwiye InyaRwanda.com ko yifuza gufata muzika nyarwanda by'umwihariko injyana ya Hiphop akayitumbagiza ku rwego rw'Isi, umuziki w'abanyarwanda ukamenyekana hirya no hino ku Isi. Avuga ko ari urugendo rutoroshye, gusa akaba yizeye kuzagera ku nzozi ze. Ati "Ikintu nteganya ni ugufata umuziki w'u Rwanda nkawushyira ku rwego mpuzamahanga cyane cyane Hiphop". 

Yavuze ko n'ubwo muri Afrika, injyana ya Hiphop usanga iri hasi cyane, ariko ku rwego rw'Isi niyo njyana ko ikunzwe cyane mu mboni ze, ati "Iri ku rwego rwo hejuru, nka hano muri Amerika usanga abaraperi bari gufata ibihembo bikomeye cyane". Avuga ko inzozi ze ari ukuzamura ibendera ry'u Rwanda mu njyana ya Hiphop, ibintu avuga ko azabigeraho hamwe no gukora cyane no gushobozwa n'Imana.

Mr Desire yavuze ko yabuze ikindi kintu yaha umwana we uretse kumwifuriza umugisha w'Imana

Indirimbo 'Shining' Mr Desire yakoranye na Jay Polly niyo yamwinjije mu muziki

UMVA HANO INDIRIMBO 'SHINING' YA MR DESIRE FT JAY POLLY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND