RFL
Kigali

Eid Al Fitr: Ubutumwa bw'abayobozi ba UAE kimwe mu bihugu byizihiza Eid mu buryo bwa rusange

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:13/05/2021 10:36
0


Benshi usanga bazi ko Dubai ari igihugu kubera ukuntu yamamaye mu bikorwa by’ubucuruzi ariko ni kamwe mu duce turindwi tugize igihugu kitwa United Arab Emirate (UAE). Iki gihugu cyagiriwe umugisha wo kuza kwizihiza Eid mu buryo bwa rusange abayobozi bamwe bakaba bageneye ubutumwa abaturage n'aba Islam muri rusange.



Eid Al Fitr yizihizwa uyu munsi ni umunsi wo guhimbaza isozwa ry’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan. Ni umunsi uba nyuma y’ukwezi kwa cyenda ku ngengabihe y’aba Islam. Ukwezi kwa Ramadan gusumba ayandi muri Islam kukaba n'inkingi imwe mu nkingi eshanu za Islam. Ramadan byizerwa ko ariko kwezi Intumwa y’Imana Muhammad yahishuriwemo imwe mu mirongo ya mbere y’igitabo gitagatifu cya Qur'an.

Nyiricyubahiro Sheikh Mohammed bin Rashid al Maktoum Visi Perediza na Minisitiri w’Intebe wa United Arab Emirate akaba n’Umuyobozi w'umujyi rurangiranwa wa Dubai abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yifurije abaturage b’igihugu cya UAE n’Umuryango mugari w'aba Islam bose b’isi umunsi mwiza.

Ati ”Eid Mubarak ku baturage b’igihugu cya UAE n’Abayisilamu b'isi yose. Ndabifuriza ko iminsi iri imbere yatubera iy’umugisha n’uburumbuke. Dusabye Umunyembaraga Allah umugisha no kwakira ibikorwa byacu byiza.”

Nyiricyubahiro Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan Igikomangoma gifite ikamba mu gace ka Abu Dhabi akaba n’umugaba w’ingabo za UAE nawe yasuhuje abaturage ba UAE Ati ”Turasaba Imana kuduha umugisha no kwakira ibikorwa byacu byiza.”

Akomeza agira ati ’’Eid Mubarak kuri Perezida, Visi Perezida, abayobozi n’abaturage ba UAE. Turasenga ngo iki gihe cy'umugisha kizane amahoro, uburumbuke n’ibyishimo ku baturage b’igihugu cyacu, b’akarere n’isi.”

UAE ikaba inishimira ko imibare y’ubwandu itari ku kigero cyo hejuru nk'uko mu bindi bihugu bimeze by'umwihariko mu bihugu byo ku mugabane wa Asia nacyo kibarizwamo. Ibi bihugu bikaba biri muri Guma mu rugo ibindi bikaba bitarabashije gukora igisibo n’amasengesho y’ukwezi kwa Ramadan mu bwisanzure. Bo bakaba barabibashije n’amasengesho rusange y'umunsi wa Eid akaba aza kuba.

Imam wa Dubai Bwana Muhamad Al Hasan Khan mu magambo ye ati ”Amasengesho ya Eid arabasha kongera kubera mu musigiti n’ahantu hateganirijwe amasengesho rusange y'uyu munsi nyuma y’iminsi igera kuri magana arindwi (700). Ni ibyo gushimira Allah ku bwo kutugarurira uyu mugisha. Dushimye guverinoma n’abayobozi batahwemye bakoze amanywa n’ijoro ngo bibashe kugerwaho. Ubu ni inshingano yacu yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yandi y'ubwirinzi no kwita ku bandi. Mugire umunezero n’umugisha wa Eid.”    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND