RFL
Kigali

U Rwanda rwasubiye ku mwanya wa 151 mu marushanwa y'ubwiza

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:13/05/2021 10:42
0


Ku wa 12 Gicurasi 2021 hasohotse urutonde ngarukamwaka rw'uko ibihugu bikurikirana mu marushanwa y'ubwiza rutangazwa n'urubuga rwa Missosology rusobanura ko harebwa uko ibihugu byitabiriye amarushwa atanu Mpuzamahanga akomeye ku Isi Miss Universe, Miss World, Miss Earth, Miss International na Miss Supranational hakanarebwa uko byitwaye.



Ugendeye kuri ibyo bihugu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kujya ku mwanya wa mbere imazeho imyaka 3 yikurikiranya. Ikurikirwa na Vanezuela iza ku mwanya wa kabiri naho Brazil yasimbuye Philippines ijya ku mwanya wa Gatatu, Philippines imanuka ku mwanya wa kane.  

Igihugu kiza ku mwanya wa hafi muri Africa ni Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa 14 igakurikirwa na Nigeria iri ku mwanya wa 63. Mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba, Kenya niyo iyoboye ikaba iri ku mwanya wa 67 ikurikiwe na Uganda iri ku mwanya wa 118.

U Rwanda rwasubiyeho inyuma ho umwanya umwe kuko rwavuye ku mwanya wa 150 rwariho muri 2019 rukaba ruri ku mwanya wa 151. Impamvu y'uyu mwanya udashimishije u Rwanda ruriho ufite igisobanuro.

Irushanwa mpuzamahanga ry'ubwiza rikomeye u Rwanda rwitabira mu buryo bwo guhozaho ni Miss World. Ni ukuva muri 2016 nabwo kandi binyuze mu bakobwa bamaze kuruhagarira, u Rwanda ntirurabasha kugira ibigwi muri iri rushanwa.

Nko mu irushanwa rya Miss Earth, Miss Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Gisabo, Umutoniwase Anastasie wamamariye ku ipikipiki na Ndekwe Paulette bahagaririye u Rwanda mu myaka itandukanye bararumenyekanisha, gusa nta makamba cyangwa imyanya y'imbere bacyuye.

Naramuka ahagaririye u Rwanda muri Miss Supranational, Umuratwa Anitha azaba abaye Umunyarwandakazi wa 10 userukiye u Rwanda muri irushanwa ryaciyemo ab'amazina azwi mu by’amarushanwa y'ubwiza harimo Miss Mutesi Aurore, Miss Akiwacu Colombe n'abandi, gusa ikamba ryakomeje kuba inzozi.

U Rwanda ntirurahagarirwa mu irushanwa rya Miss Universe rimwe mu marushanwa y'ubwiza y'igitinyiro n'icyubahiro.


Ibihugu 20 bya mbere mu marushanwa y'ubwiza arimo Miss Universe, Miss World, Miss Earth n'andi

Hagiye gutangazwa umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Universe iri mu marushanwa arebwaho mu gushyira ku rutonde ibihugu byitabira amarushanwa y'ubwiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND