RFL
Kigali

Umugabo yabyiniye abitabiriye ikirori aza agwa hasi bagira ngo ni urwenya baraseka bakoma amashyi naho yapfuye rugikubita

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:13/05/2021 7:27
0


Ni kenshi cyane umuntu apfa bitunguranye ari mu gikorwa runaka, hari uburyo ushobora gupfamo abantu bakagira ngo ni urwenya uri kubatera nk’uko umugabo yabyiniye abantu bari mu kirori bikarangira apfuye bari bazi ko arimo kubasetsa.



Mu birori byabereye muri leta ya Rivers byaje kurangira mu buryo butunguranye nyuma y'uko umwe mu bagabo bitabiriye iki kirori apfuye ari gushimisha abakitabiriye, ababyinira bizihiwe.

Mu bitangazamakuru bitandukanye birimo, Nigerianews, batangaza ko uyu mugabo yatambutse akajya mu kibuga hagati aho abantu bari bateraniye abereka ko azi kubyina mu mashusho nk’uko yatambutse ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.


Amakuru avuga ko umugabo wo muri Nigeria utatangajwe amazina, yikubise hasi ari kubyina, akagarama hasi, abari bamushungereye nabo bakoma amashyi bagira ngo ashatse kubasetsa. 

Hashije igihe kinini atarabyuka, umugabo umwe mu bari mu kirori aramwegera amukoraho asanga umutima ntugitera yapfuye rugikubita yagize ihagarara ry’umutima.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND