RFL
Kigali

Alex Muyoboke yemeye kuba umujyanama wa Charly cyangwa Nina

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/05/2021 12:04
0


Alex Muyoboke wabereye umujyanama itsinda rya Charly na Nina mu gihe cy’imyaka ine, rikagira uduhigo twinshi tutigeze tugerwaho n’andi matsinda mu Rwanda nyuma agatandukana naryo mu 2018 rikaza gusenyuka, yatangaje ko hagati y'aba bakobwa hagize umwegera ntacyamubuza kumubera umujyanama.



Mu myaka ine Alex Muyoboke yamaranye n’itsinda rya Charly na Nina yarigejeje kuri byinshi birimo uduhigo tutigeze tugerwaho n’andi matsinda mu Rwanda, nko gukora ibitaramo byinshi imahanga, gutwara ibihembo mu Rwanda no hanze n’ibindi.


Bafite agahigo k'itsinda ryakoze ibitaramo byinshi hanze

Tariki 28 Gashyantare 2018, ni bwo iri tsinda ryashyize hanze itangazo rivuga ko bagiye kwikurikiranira ibikorwa byabo bya muziki bemeza bidasubirwaho ko batandukanye na “Decent Entertainemnt” ya Alex Muyoboke. Uyu mujyanama yavuze ko yatunguwe n’icyemezo bafashe kuko batigeze babimuganirizaho mbere ndetse yongeraho ko byanga bikunda hari ubyihishe inyuma atigeze atangaza amazina ye.

Kuva icyo gihe havuzwe byinshi ari nako gahoro gahoro iri tsinda rigenda rihora nk’ivu ry’ibishara kugeze aho riburirwa irengero. Ntabwo byatunguranye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo havugwaga inkuru z'uko iri tsinda ryatandukanye ku mugaragaro kuko bari bamaze umwaka wose badakora.


Iri tsinda ryamaze gutandukana byeruye

Usibye kuba Muyoboke yaratunguwe n’isezera ry'aba bakobwa, mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko byamubabaje cyane gutandukana nabo yongeraho ko bibaye igihombo gikomeye kuba iri nstinda ritandukanye.

Yongeyeho ko byanga bikunda hari uwagize uruhare mu itandukana rye n’aba bakobwa mu mvugo ye yumvikanisha ko ari nawe watumye iri tsinda risenyuka. Nyuma y'aho rishyiriye akadomo ku rugendo rwaryo yanditse kuri status ye abaza uwatumye risenyuka icyo yungutse.


Aba bakobwa bagiye gukomeza urugendo rw’umuziki buri muntu ku giti cye twamubajije niba hagize umwegera muri bo akamusaba kumubera umujyanama yabyemera, avuga ko bishoboka. Yagize ati ”Uwanyereka ukuri, akanyereka icyo ashobora kuba yakora namufasha. Kumufasha ho namufasha”.

Yongeyeho ikintu gikomeye ati ”Byambera byiza cyane mbafite bose nk'uko n’ubundi nabazanye nkababereka mbafite byambera byiza cyane kurushaho”.


Alex Muyoboke na Charly na Nina

Yakomeje avuga ko kuva batandukana nta n'umwe uramuhamagara ariko ashimangira ko uwafata umurongo akamuhamagara yamwumva kandi akamwumva cyane. Iri tsinda risize icyuho muri muzika nyarwanda, indirimbo zabo hafi ya zose zakunzwe bazikoze bari kumwe na Alex Muyoboke.

REBA HANO INDIRIMBO OWOOMA YA CHARLY NA NINA NDETSE NA GEOSTEADY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND