RFL
Kigali

Itangazo ryo gupiganira isoko rya Bank of Africa-Rwanda Ltd

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/05/2021 10:23
0


Bank of Africa Rwanda PLC, irashaka gutanga isoko ryo guhindura Minibus yahoze ikora nka Cash Van, hakurwamo umutamenwa, hongerwamo ibirahuri no kuyisiga irangi.



Abumva bashoboye gukora ako kazi kavuzwe haruguru, basabwe kugeza amabaruwa yabo afunze bitarenze tariki ya 24/05/2021 saa munani zuzuye (2:00 Pm) mu bunyamabanga bwa Bank of Africa muri etaje ya kabiri mu nyubako ya CHIC. 

Ayo mabaruwa afunze agaragaza ibiciro by'ibisabwa nk'uko bigaragara hejuru, akazafungurwa ku mugaragaro tariki ya 24/05/2021 mu cyumba cy'inama ya Banki kuri iyo tariki saa cyenda n'igice (3:30 Pm).

Icyitonderwa: Abapiganwa basabwe kugaragaza inyemezabwishyu y'amafaranga adasubizwa ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw) yishyuwe kuri konti No: 00047920000 iri mu mazina ya Bank of Africa Rwanda muri dosiye y'ipiganwa. 

Abifuza gusura iyo modoka bayisura ku cyicaro gikuru cya Bank of Africa mu masaha y'akazi. Ku bindi bisobanuro mwahamagara 0788797305

Bikorewe i Kigali none kuwa 10/05/2021

Ubuyobozi bukuru bwa Bank of Africa Rwanda LTD.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

INKURU BIJYANYE

TENDER NOTICE

1 month ago | share




Inyarwanda BACKGROUND