Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yatangaje ko urugo rwe rwongeye kugotwa n’igisirikare mu buryo bukomeye mu gihe Perezida Museveni yitegura kurahira kuri uyu wa Gatatu.
Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] ibi yabitangaje yifashishije urukuta rwe rwa Twetter aho yanditse agira ati ”Abasirikare n’aba polisi bongeye kugota urugo rwanjye mu gihe Gen Museveni yitegura kurahira kuri uyu wa Gatatu”. Yakomeje avuga ko ibi byateye ubwoba abaturage. Ngo kuko bari guhagarika buri modoka iri kwinjira mu gace Bobi Wine atuyemo bakabanza kuyigenzura.
Urugo rwa Bobi Wine rurarinzwe bikomeye
Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga yatangaje ko biteguye guta muri yombi abifuza gutuma uyu muhango w’irahira rya Museveni utagenda neza. Atunga agatoki abari bahatanye mu matora y’umukuru w’igihugu [Bobi Wine] ngo bashobora kuba nabo bafite umugambi wo kurahira nka Perezida kuri uyu wa Gatatu muri hoteri imwe iherereye mu gace kitwa Iganga.
Yavuze ko bakeneye ko Bobi Wine nk’umuyobozi ufite imbaraga n’abamushyigikiye agomba gukora politike inyuze mu mucyo kandi yubahirije amategeko.
Urugo rwe ruzengurutswe n'abasirikare n'aba polisi
Innocent na Uwase bari i Kampala muri Uganda babwiye InyaRwanda.com ko umutekeno wakajijwe ubu bashyizwe muri 'Guma mu rugo' mu rwego rwo kwitegura ibi birori by’irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ikigo kigenzura akanama gashinzwe umutekano muri Uganda, NSC cyategetse ibigo by’iitumanaho UCC gufunga internet.
Umutekano muri Uganda wakajijwe
TANGA IGITECYEREZO