RFL
Kigali

Bobo Sylvestre yashyize hanze indirimbo nshya 'Imbaraga' iri mu mudiho nk'uwa 'Hembura' ya James & Daniella - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/05/2021 19:07
0


Umuhanzi mu muziki wa Gospel, Bobo Sylvestre yakoze mu nganzo ahumuriza abantu bari guca mu ruhererekane rw'ibibazo abasaba kuzura imbaraga z'Imana kuko uhita urenga ibikugerageza. Ni indirimbo yumvikana mu mudiho nk'uw'indirimbo 'Hembura' y'abaramyi bakunzwe cyane muri iyi minsi, James & Daniella, bamamaye mu ndirimbo 'Mpa amavuta'.



'Imbaraga' ibaye indirimbo ya gatandatu uyu muhanzi Bobo Sylvestre amaze gukora kuva atangiye muzika. Indirimbo ze zose ni: Ndakwiringiye, Humura, Amasezerano, Yame tosha, Inkera na Imbaraga. Bobo Sylvestre yagize ati "Iyi imbaraga rero ni indirimbo nanditse nshaka gukomeza abantu baca mu ruhererekane rw'ibibibazo abo bantu baba bakenewe kuzuzwa imbaraga z'Imana kugira ngo bakomeze kuko iyo Imana ikujuje imbaraga uhita urenga ibikugerageza, ubasha guca mu bihe bikomeye".

Yakomeje ati "Amahoro abanyarwanda hamwe n'isi yose ikeneye kuzuzwa imbaraga muri ibibi bihe by'ibyorezo, ikindi ibyo ducamo nabyo biduha izindi mbaraga. Nayikoreye muri Hi5, Produce wayitunganyije mu buryo bw'amajwi ni X on beat, Mastering and Mix ni uwitwa Santana, naho amashusho yayo yakozwe na Danny Degreat. Yashimiye cyane itsinda ryamufashije mu ikorwa ry'iyi ndirimbo yaba abaririmbyi n'aba Producers bose bayirambitseho ibiganza.

Bobo Sylvestre yagize ati "Ndashimira cyane itsinda ryagize uruhare mu ikorwa ry'iyi ndirimbo: Backup Vocals: Betty, Bella, Birasa Jack ; Solo Guitar: Arsene M ; Bass Guitar: Arnaud G; Video by Danny Degreat; Produce: X on beat ; Mixing and mastering: Santana ; Studio: Hi5 Studio ; Make up by Aline G. Ndashimira by'umwihariko: ASANTE HOTEL Famille RUCAMUMIHIGO, AMAZING GROUP RUBAVU".


Bobo Sylvestre yakoze indirimbo ihumuriza abantu bari mu bibazo by'inzitane

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bobo Sylvestre yabajijwe impamvu iyi ndirimbo ye nshya yayikoze yisunze umudiho umeze neza ijana ku ijana nk'uwo mu ndirimbo 'Hembura' ya James na Daniella, adusubiza atya: "Ni uko nkunda iyi njyana kandi jya muri studio ntabwo nari nziko izaba gutya, gusa nishimiye uko bayinkoreye nashakaga indirimbo umuntu yakumva ari mu bihe bimugoye ikamukoraho cyagwa ikamutera inkomezi, gusa ndigutungurwa n'ababwira ngo bijyenda kimwe bariya bakozi b'Imana nubaha amavuta yabo mbese ni izindi mbaraga niba igenda kimwe n'iyabo".

Bobo Sylvestre yavuze ko ubwo yandikaga iyi ndirimbo ye atatekerezaga ko azayikora nk'iya James na Daniella, ahubwo ngo ni ibintu byakozwe n'aba Producer bamukoreye iyi ndirimbo, bayiha uburyohe budasanzwe - ibintu byamutunguye ariko biranamushimisha cyane. Yavuze ko akomeje kwakira ubutumwa bw'abantu bamubwira ko indirimbo ye imeze nk'iya James na Daniella. Ati "Nta yindi mpamvu kuko jya kuyihimba ntabwo nari nzi ko izamera gutya kuko si ndi umucuranzi mwiza ndi umuririmbyi gusa".

Twamubajije niba yaba yaraganirije James na Daniella kuri iyi ndirimbo ye mbere yo kuyikora, avuga ko ntabyabayeho kuko umuziki akora awuhuriyeho n'abandi benshi. Avuga ko umuziki utagira nyirawo, ahubwo ko ari injyana ikorwa n'abazungu. Yavuze ko umudiho yahawe n'abamukoreye indirimbo ye, yumvise unogeye amatwi. Ati "Oya, kuko ntabwo nari kwandika indirimbo yanjye ngo njye kubasaba uburenganzira,..kuko umuziki tuwuhuriyeho, nta nyirawo ugira, ni injyana ikorwa n'abazungu, numvaga inogeye amatwi". James na Daniella ntibaragira icyo bavuga kuri iyi ndirimbo. 


Umuramyi Bobo Sylvestre yashyize hanze indirimbo nshya 'Imbaraga'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'IMBARAGA' YA BOBO SYLVESTRE


REBA HANO INDIRIMBO 'HEMBURA' YA JAMES NA DANIELLA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND