RFL
Kigali

Yamutamaje! Inkumi yajyanye mu muhanda icyapa cyanditseho amazina y’umuhanzi wayiteye inda akaba atakiyitaba irangisha aho aherereye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/05/2021 8:01
0


Iyi nkumi yajyanye mu muhanda icyapa kinini cyanditseho ko ikeneye uwayigeza ku muhanzi w'icyamamare witwa B-Classic wo muri Kenya wayiteye inda akaba atakiyitaba. Iyi nkumi isanzwe yifashishwa mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi.



Kuri uyu wa mbere tariki 10 Gicurasi 2021 ni bwo amashusho n'amafoto by'iyi nkumi byakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga bimugaragaza ahagaze mu muhanda n’icyapa kinini cy’igikariko cyanditso amagambo agaragaza ko iri gushakisha umuhanzi w’icyamamare wayiteye inda akaba atakiyitaba.

Uyu mukobwa yagiye mu muhanda n'icyapa kinini

Aya magambo yanditse mu nyuguti nini mu ibara ry'umutuku aragira ati Nitwa Kapoor, mfasha kugera kuri B-Classic. Yanteye inda, none ntakinyitaba”.

Umuhanzi B-Classic uyu mukobwa avuga ko yamuteye inda nawe yagize icyo avuga byose abitera utwatsi. Yagize ati ”Ibitekerezo byanjye byarahungabanye ubwo nabonaga ayo mashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, yuzuyemo ibinyoma bishyira ahabi izina ryanjye”.Yakomeje avuga ko nta na rimwe arahura n’uyu mukobwa witwa Kapoor.

Ku rundi ruhande abareberera inyungu z’uyu muhanzi nabo bamaganiye kure ibi binyoma mu itangazo bashyize hanze banyuze ku mbuga nkoranyamba bagaragaza ko iki ari igikorwa cyo gusebanya kandi badateze kuva ku muhanzi wabo.


Umuhanzi B-classic wo muri Kenya

Bagize bati ”Champion studios, tureberera inyungu @bclassic006 dukomeje kumugirira icyizere kitajegajega muri byose haba ubwenge n’imico ye nk’umuhanzi ariko nanone nk’umuntu. Bakomeje bavuga ko bashyize imbere kuzamura impano z’abanya-Kenya.


Uyu muhanzi byose yabyamaganiye kure yifashishije itangazamakuru n'imbuga ze nkoranyambaga

B-classic ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi ukomoka muri Kenya umaze kubaka izina mu gihe gito amaze. Indirimbo ye ya mbere yayise ”Baby I Swear”. Cyo kimwe n’izindi afite yayikoreye muri Champion Records akaba ari nayo studio imufasha mu bikorwa bye nk’umuhanzi.

UMVA HANO INDIRIMBO YE NSHYA YISE KIUNO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND