RFL
Kigali

"Abagore banjye bose uko ari 16 barantekera buri munsi nkahitamo aho batetse ibiryoshye"-Nyandoro ufite intego yo gushaka abagore 100-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/05/2021 10:41
0


Ni kenshi humvikana abagabo bafite abana benshi n’abagore benshi cyane, ubu umugabo witwa ‘Misheck Nyandoro’ ufite abagore 16 n'abana 151, aritegura gushaka undi vuba, ndetse avuga ko azaruhuka amaze kugira abagore nibura 100.



Misheck Nyandoro ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe ufite imyaka 66 y’amavuko, yavuze ko yatangiye umuco wo kugira abagore benshi kuva mu mwaka wa 1983, akemeza ko inzozi ze ari ukugira abagore 100 n’abana 1,000, kandi ubukwe bwe bwuzuza umugore wa 17 buzaba mu cyi uyu mwaka.


Nyandoro afite abana 151

Misheck Nyandoro atangaza ko kugira abagore n’abana benshi ari umushinga yatangiye kandi yizeye kuzawusohoza akagera ku cyo yiyemeje nk’uko ikinyamakuru The Mirror kibitangaza.

Uyu mugabo yagize ati "Ibyo nkora ni ukurangiza umushinga wanjye natangiye mu 1983, ntabwo nzahagarara kugeza igihe urupfu ruzantwara, kuri ubu ndimo kwitegura kandi ubukwe bwanjye bwa 17 buzaba mu cyi, abana banjye baramfasha, bampa amafaranga n’impano nyinshi".


Akomeza avuga ko buri mugore amutekera buri munsi akarya ibiryoshye, ati: “Buri mugore wanjye ateka buri munsi, ariko ihame ni uko ndya aho biryoshye"


  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND