RFL
Kigali

Hagati ya Charly na Nina ni inde bizahira gukora umuziki ari wenyine bikamworohera? Ikiganiro na Alex Muyoboke wabatumbagirije ubwamamare

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:11/05/2021 16:08
1


Nyuma y'uko itsinda Charly na Nina rishyize akadomo ku rugendo rwaryo, abatari bake bari kwibaza uwo umuziki uzahira ku giti cye hagati y'aba bakobwa bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi no kuzamura ibendera ry’u Rwanda. Mu mboni ya Muyoboke wababereye umujyanama imyaka 4 yagaragaje uwo abona bizorehera.



Nyuma y'uko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2021, hagaragaye inkuru zivuga ko itsinda Charly na Nina ryamaze gutandukana byeruye, byababaje benshi bakunze izi nkumi zashimishije abatari bake mu bihe byatambutse kuko ubu bari bameze nk’abatagihuje umugambi.


Nyuma yo gutandukana ni inde bizorohera gukora umuziki hagati ya Charly na Nina?

Umwe mu bagize agahinda gakomeye ni Alex Muyoboke wababereye umujyanama imyaka 4 akabahindurira ubuzima mu kerecyezo cy’umuziki bakaba ibyamamare ndetse bakanahesha ishema urwagasabo ibwotamasimbi. Uyu mujyanama mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA yagaragaje aka gahinda maze anahishura uwo uru urugendo rushya batangiye abona ruzahira.


Muyoboke yabahesheje ibihembo imahanga

Yagize ati ”Kuri njyewe ni igihombo. Natangiye kucyiyumvisha kuva ku munsi wa mbere bavuga ngo dutandukane! N'uru ruganda ruba rubuze abanyamuziki b'abahanga bafite igikundiro n’abafana muri rusange b’umuziki”. Yakomeje avuga ko bibabaje kumva abahanzi nk'aba batanze umusanzu ahari hakenewe umuziki hose mu gihugu batandukanye, avuga ko byaba byiza bakomeje gukora wenda buri wese akaba yakomeza gukora umuziki ku giti cye.

Aha umunyamakuru wa InyaRwanda yahise aboneraho kumubaza uwo abona byakorohera bikamuhira gukora umuziki ari wenyine. Mu gusubiza iki kibazo yagize ati” (……) Birashoboka kuri umwe cyangwa kuri bombi ariko birasaba ingufu nyinshi cyane. Ni nko kongera gutangira buriya ariko birashoboka ni abaririmbyi beza bazi kuriririmba. Kuba uzi kuririmba ufite ubushake cyane cyane nka Nina nzi ko yabibasha n’ubundi Nina na musaza we aririmba muri hotel muri Mille Collines byari bimutunze ni ko kazi yakoraga nta kandi yakoraga”.


Yakomeje avuga ko Charly we atigeze aririmba muri za karawoke nka mugenzi we. Aha twongeye kumubaza ubugira kabiri tuti kuki ubona uku batandukanye uwabishobora cyane ari Nina? Iki kibazo Alex Muyoboke yongeye kugisubiza agira ati ”(….) N’undi yakora ntabwo mvuze ko Charly atakora! Ariko uwo mbona afite courage cyane, impamvu mvuze ngo Nina yakomeza agakora ni uko mbazi imikorere yabo, ukuntu bakoraga nakubwiye ko na mbere hose ari byo byari bimutunze yari amaze imyaka hafi igera ku icumi akora live band, yaririmbye za Serena na Mille Collines, so niho mbikura rero”.


Yakomeje avuga ko Nina bitamunanira kongera kwihuza na Band agasubira kuri Hotel akaririmba. Mu mboni ye yongeye kuvuga ko aba bakobwa batandukanyijwe no kutagira 'Management'. Iyi nkuru y'itandukana ryabo ikivugwa, Alex Muyoboke yashyize kuri 'Status' ye ya WhatsApp amafoto atandukanye agaragaza ibyo we n’iri tsinda bagezeho mu myaka 4 bamaranye, icyakora hari aho yanditse agira ati ”Ubuse wungutse iki wowe watumye itsinda nk'iri ryubatse amateka risenyuka?”


Amwe mu mafoto Muyoboke yashyize hanze nyuma y'uko iri tsinda ritandukanye ku mugaragaro

Twamubajije uwo yashatse kuvuga ugejeje iri tsinda ku ndunduro maze asubiza agira ati ”N’uwo ariwe wese waba warabagiriye inama zo kuvuga ngo mutandukane na Decent Entertainment yabafashe ikabagira abahanzi ku rwego mpuzamahanga”. Yakomeje avuga ko uwabashutse ari we yavugaga, yongeraho ko n’ibindi bizagenda bisobanuka.


REBA HANO INDIRIMBO INDORO BAKORANYE NA BIG FIZZO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dorcas2 years ago
    Twarabakunz ariko ubwo nibigender ark bur wes mwifurij gukomez kd murashoboy





Inyarwanda BACKGROUND