RFL
Kigali

Umugabo yagurishije umwana we w’imyaka 2 ku babuze urubyaro mu kubona amafaranga arishamo iraha n’umukunzi we

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/05/2021 14:25
0


Umugabo yahisemo kugurisha umwana we w’umuhungu w’imyaka 2 y’amavuko ku muryango wabuze urubyaro mu rwego rwo kubona amafaranga atemberamo ari kumwe n’umukunze nk’uko inkuru zitandukanye zibitangaza.



Ibitangazamakuru byo mu Bushinwa byatangaje ko Polisi yaho yafunze umugabo ushinjwa kugurisha umuhungu we w’imyaka ibiri no gukoresha amafaranga mu kuzenguruka igihugu mu kwinezeza. Ikinyamakuru Zhejiang Legal Daily cyatangaje ko uyu mugabo uzwi ku izina rya Xie, yatonganaga buri gihe n’umugore we ubu akaba bivugwa ko yagurishije umuhungu we witwa Jiajia kugira ngo agabanye umutwaro wo kwita ku bana akishimisha.


Xie, yahawe uburenganzira bwo kurera umuhungu we, nyuma yo gutandukana na nyina w’umwana. Polisi yavuze ko bavumbuye ko Xie yagurishije uyu muhungu ku mugabo n'umugore batagira umwana i Changshu, umujyi wo mu ntara ya Jiangsu, ku mafaranga 158000 Yuan, ni ukuvuga amafaranga angana na miliyoni 24 (24,615,861.57) z’Amanyarwanda. Aka kayabo Xie yahawe yagakoreshe atembera igihugu no kwishimisha n’umukunzi we nk’uko Raporo ibitangaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND