RFL
Kigali

Ibihe bidasanzwe muri Kiliziya Gatolika yo mu Budage aho izigera ku 100 n'abapadiri benshi barenze ku iteka rya Papa basezeranya abatinganyi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/05/2021 8:51
0


Abadage b'abapadiri bavuguruje iteka rya Papa riherutse aho yagaragazaga ko Kiliziya Gatolika idashobora guha na rimwe umugisha icyaha nk'uko kandi Imana itigeze ndetse itazigera ibikora. Ibi yabihamije ubwo yavugaga ku butinganyi.



Kiliziya Gatolika yaba igiye kujya mu bihe bikomeye byo kwigumura kw'abayoboke na bamwe mu bayobozi bayo!

Ni ibidasanzwe kubona abapadiri barenga umwe barenze ku iteka rya kiliziya mu gihe kimwe by'umwihariko ryemejwe n'ubuyobozi bukuru bwa Vatican. Iki gikorwa cyakoze ku mitima ya miliyoni na za miliyoni z'abatinganyi, cyakojeje isoni ubuyobozi bwa kiliziya gatolika kugeza ubu butaragira icyo butangaza, ikindi ni uko iki gikorwa kiri ku rwego ndengakamere mu bijyanye n'imiyoborere rusange ya kiliziya bishobora no kurema abatari bacye biyomora by'iteka kuri kiliziya.

Nk'uko byagiye biba mu bihe bitandukanye mu mateka ya kiliziya gatolika iki gikorwa kandi kikaba cyabaye gishingiye ku mikono irenga 2,650, ikaba yarabanje gukusanywa mu baturage b'u Budage banyuranye. Ibi bisaba kwitonda mu mitangirwe y'umwanzuro ushobora kuza ugumura kiliziya ziri hirya no hino ku isi zirimo abapadiri bashyigikiye abatinganyi nk'uko byigaragaje.

Aha ni muri kiliziya yitiriwe mutagatifu Benedict ubwo padiri Vicar Wolfgang Rothe yasezeranyaga abahuje ibitsina igifatwa nka sakirirego muri kiliziya rusange.

Umupadiri w'umujezuwite umwe mu bashyigikiye kandi wanasezeranije abahuje ibitsina yitwa Jan Korditschke








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND